Gukina igikombe cy’Isi, imvune zashoboraga gutuma asezera ruhago kare…Ibyo Nsabimana Zidane atazibagirwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Mata 2020 saa 01:18
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Eric ‘Zidane’ ukinira AS Kigali yakuze afite inzozi zo kuzaba umusirikare, ariko kuri ubu ari mu bakinnyi bake b’Abanyarwanda bakinnye Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011.

Zidane yatangirye umupira muri SEC Academy mu 2010, ari nabwo yatoranyijwe mu Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda uwo mwaka ndetse n’icy’Isi cya 2011 cyabereye muri Mexique.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Nsabimana Eric ‘Zidane’ avuga ko gukina igikombe cy’Isi biri mu bihe atazibagirwa, aho we na bagenzi be, bumva barakoze igikorwa gikomeye.

Ati “Ni ibitangaza byabaye tubona tugiye mu Gikombe cy’Isi. Hashize imyaka 10 tuvuyeyo gusa ni ibintu twese bituguma mu mutwe no mu mutima. Twumva twarakoze ikintu gihambaye nubwo tutageze kure, ariko twatumye indirimbo y’igihugu cyacu iririmbwa mu mahanga.”

Nyuma yo kuva muri Mexique, Zidane na bagenzi be bashyizwe hamwe mu Isonga FC, ariko nyuma y’umwaka umwe n’igice uwari umutoza wayo, Nshimiyimana Eric ahabwa akazi na APR FC, amusaba ko bajyana mu mpera za 2012.

Nsabimana ntiyagize ibihe byiza muri APR FC yari ifite abakinnyi bamenyereye bakina hagati barimo Ntamuhanga Tumani ‘Tity’ na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’.

Ibihe bye byarushijeho kuba bibi ubwo yavunikiraga mu Amavubi mu 2013, amara hafi amezi 15 adakina ndetse nyuma yo gukira, asaba ko yajya muri AS Kigali, akabona umwanya uhagije wo gukina.

Ati “Nari nsoje amasezerano, ariko narabasabye mbabwira ko nshaka kugira ngo ndebe ko igihe maze ntakina, ko nakongera kugera ku rwego rwiza. APR yari ifite abakinnyi benshi kandi beza, mbona gukina bizagorana, njya muri AS Kigali yarimo Eric [Nshimiyimana] wari warantoje mu Isonga na APR.”

Avuga ko ibihe atakwibwagirwa mu myaka yamaze muri APR FC ari ugutsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2013 no gutsindwa na Rayon Sports ibitego 4-0 muri Shampiyona y’uwo mwaka.

Nsabimana Eric ‘Zidane’ yemeza ko yagowe no kwisanga muri AS Kigali, ariko ubu yishimira urwego ariho rwanatumye yongera guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi mu mwaka ushize, nyuma y’imyaka itandatu.

Ati “Umwaka wa mbere byaranze, nsinya undi mwaka, ni wo byakunze neza, ubu ni ikipe nishimiye, ni ikipe nziza ifite abakinnyi beza n’abatoza beza. Byaranshimishije kuba twaratwaye Igikombe cy’Amahoro nanagizemo uruhare.”

“Ni ibintu nakiriye neza kongera gusubira mu ikipe y’igihugu nyuma y’imyaka itandatu.”

Zidane wagize imvune zitandukanye kandi zikomeye mu myaka 10 amaze akina, avuga ko hari aho yageze agatekereza kuba yareka gukina umupira w’amaguru.

Ati “Nagize imvune y’ijosi [mu 2018] mara amezi ane ntakina, umwaka w’imikino uba urarangiye, ariko ntabwo byanciye intege. Mu mutwe hajemo ko nareka umupira, nibaza impamvu bihora ari njye, ariko naricaye mbitura Imana.”

Nsabimana Eric ‘Zidane’ ushimira Gen James Kabarebe ku ruhare agira mu guteza imbere umupira w’amaguru atitaye ku ikipe runaka, avuga ko kuri we umutoza Nshimiyimana Eric amufata nk’umubyeyi kuko uretse kuba umutoza, agira abakinnyi inama z’ubuzima busanzwe.

Nsabimana Eric ahanganiye umupira na Keven Alemán mu Gikombe cy'Isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique mu 2011
Nsabimana Eric wagize imvune zikomeye mu gihe amaze akina, avuga ko hari aho yageze agatekereza guhagarika gukina
Nsabimana Eric mu mwambaro w'ikipe y'igihugu yiteguraga guhura na Mozambique mu mpera za 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .