00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée yambuwe kwakira igikombe cya Afurika cya 2025

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 1 Ukwakira 2022 saa 11:59
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), kuri uyu wa Gatanu ryatangaje ko Guinée yambuwe kwakira igikombe cya Afurika 2025 kubera ko ibikorwaremezo bitaratungana neza muri iki gihugu.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe ariko hashize igihe kitari gito utekerezwaho kuko kubaka ibikorwaremezo bigenda biguru ntege.

Ati “Ntabwo twiteguye neza muri Guinée ndetse tugomba guha abandi amahirwe yo kwakira iki gikombe. Nagerageje gushaka gufata umwanzuro mbinyujije ku bandi ariko nemeza ko ngomba kubanza kuhasura nanjye nkabibona. Nibyo koko twazabagenera kwakira ikindi gihe ariko bitari ubu.”

Motsepe yavuze ko kandi bikigoye ko igihugu kiri mu bifite ibibazo by’ubukungu na politiki muri Afurika cyakira igikorwa nk’iki, kuko ahanini kigifite ibibazo byinshi mu bikorwa bya siporo n’ibibazo byo gutwara abantu.

Yagize ati “Ibihugu bikennye kurusha ibindi kuri uyu mugabane bizakira iki gikombe bigoranye. Muri iki gihugu twasanze ubushobozi bw’ibikorwa bya siporo n’ibibazo byo gutwara abantu ari bimwe mu byatumye duhagarika iki gikombe muri iki gihugu.”

Nyuma y’iri hagarikwa, CAF yahise itegura inama yiga ku gihugu cyahabwa amahirwe yo kwakira iki gikombe cya Afurika mu 2025, izabera muri Algerie.

Mu mwaka wa 2014, Cameroon yahawe kwakira igikombe cya Afurika mu 2019 na Guinée ihabwa kwakira igikombe cya Afurika 2023. Gusa ibi bihugu byombi imyiteguro yarananiranye, biba ngombwa ko Cameroon yakira igikombe cya 2021.

Guinée yahise ihabwa kwakira icya 2023 ntibyakunda kubera imyiteguro, cyimurirwa muri Côte d’Ivoire kubera imyiteguro y’ibikorwa remezo ikomeje kutagenda neza, Guinée ihabwa kuzakira iki gikombe mu yindi myaka.

Perezida wa CAF, Patrice Motsepe yavuze ko ibindi bihugu byasaba kwakira CAN 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .