00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guinée Conakry: Abarenga 50 bapfiriye muri stade

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 2 December 2024 saa 07:43
Yasuwe :

Abafana 56 baguye mu mvururu zakurikiye umukino wahuje N’zérékoré FC na Labé FC, mu majyepfo ya Guinée Conakry, ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024.

Uyu mukino wahuzaga amakipe yombi atarabigize umwuga, yahataniraga irushanwa ryitiriwe Perezida wa Guinée Conakry, Gen Mamady Doumbouya.

Izi mvururu zakomotse ku kutishimira ibyemezo by’umusifuzi, aho abafana ba Labé bavugaga ko ikipe yabo iri kwibwa kuko yahawe amakarita abiri y’umutuku ndetse mu minota ya nyuma, aha penaliti N’zérékoré yari mu rugo.

Abafana ba Labé bahise batangira gutera amabuye aba N’zérékoré, gushyimirana gutangira uko, abantu bakwira imishwaro, abana barakandagirwa, abakuru burira uruzitiro. Ni mu gihe Polisi yateye ‘tear gas’ igerageza guhosha imvururu ariko biba iby’ubusa.

Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko abarenga 56 aribo bamaze kwitaba Imana, abarenga 100 bakomeretse bikabije, mu gihe abarenga 2000 bakomeretse.

Perezida Gen Mamady Doumbouya yihanganishije ababuriye ababo muri izi mvururu, asezeranya ubufasha abayikomerekeyemo.

Yagize ati “Ndihanganisha ababuriye ababo mu isaganya ryabaye nyuma y’umukino mu Mujyi wa N’zérékoré. Ndifuriza kandi abakomeretse gukira vuba. Inzezo z’ubuzima zirakora ibishoboka byose ngo abakomeretse bitabweho kandi vuba.”

Amarushanwa nk’aya, yamamaye cyane muri Afurika y’Iburengerazuba aho azwiho kugira ubwitabire bukomeye cyane.

Izi mvururu zahitanye abarenga 50, zikomeretsa abarenga 2000
Uyu mukino wari witabiriwe bikomeye
Perezida Gen Mamady Doumbouya yihanganishije ababuze ababo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .