Iyi kipe yo mu Majyaruguru yari yitezweho byinshi muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kuba iya gatatu muri Shampiyona ya 2023/24.
Gusa muri uyu mwaka w’imikino byabaye ibitandukanye, aho kuri ubu iri mu makipe ashobora kumanuka mu Cyiciro cya Kabiri, ndetse nyuma y’imikino 19 imaze gukinwa muri Shampiyona, ifite amanota 18, irusha Kiyovu Sports ya 15 amanota atatu gusa.
Uyu musaruro mubi wahagurukije Meya w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, wagiranye inama n’ubuyobozi bwa Musanze FC n’abatoza bayo ku wa Mbere, tariki ya 3 Werurwe 2025, hagati ya saa Kumi n’Ebyiri na saa Tatu z’ijoro mu Cyumba cy’ Inama cy’Akarere ka Musanze.
Ingingo zigiwe muri iyo nama ni ukurebera hamwe ibiri gutuma Ikipe ya Musanze FC ititwara neza no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo isubire mu bihe byiza.
Nyuma y’uko abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo, abatoza basabwe gutsinda imikino isigaye kugira ngo ikipe itazamanuka no kugira ngo abafana bagaruke ku kibuga.
Hanzuwe ko hakorwa ubukangurambaga bushoboka kugira ngo abafana basubire ku kibuga, ubuyobozi bw’ikipe n’ubw’Akarere bwemeranya ko bugiye gufatanya, bukaganiriza abakinnyi bakumva ko bakwiriye gutsinda bagahesha ishema Akarere.
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide, yijeje Ubuyobozi bw’Akarere n’abandi bitabiriye inama ko ikipe izitwara neza mu mikino isigaye kandi ko itazamanuka.
Byagenze gute ngo Musanze FC yisange muri ibi bibazo?
Amakuru aturuka muri Musanze FC avuga ko inkomoko y’ibibazo by’iyi kipe ituruka ku gutereranwa na Perezida wayo, Tuyishimire Placide bakunze kwita Trump, utakiyiba hafi nk’uko byari bimeze mu myaka yashize.
Bivugwa ko Trump atacyitaye cyane ku ikipe, ariko na we atigeze ayivamo byeruye, ahubwo aboneka hari ibyo bamuhaye agomba gusinya gusa, byaba ngombwa akajya ku kibuga Musanze FC yakinnye, abo bamwe babona imyitwarire ye nko guhimana.
Kuva uyu mwaka w’imikino utangiye, nta muyobozi wa Musanze FC uragera ku myitozo yayo, ndetse ku mikino yakinnye, abagize komite nyobozi yayo baherekeza Tuyishimire Placide ‘Trump’, umukino warangira bagataha.
Bivugwa ko bamwe mu bagize komite nyobozi ya Musanze FC bahisemo kuba baringa kuko babona ko Perezida w’ikipe abasuzugura, agafata imyanzuro uko yishakiye atabagishije inama.
Ibintu byose bireba ubuyobozi bikorwa na Imurora Japhet ‘Drogba’ usanzwe ari Umutoza Wungirije, aho atanga raporo kwa Perezida w’ikipe kuko nta wundi muntu uhari.
Imurora yasigaranye inshingano z’Umunyamabanga Mukuru w’ikipe kuko Uwihoreye Ibrahim atigeza asimbuzwa kuva yeguye mu Ukuboza 2023, zikiyongeraho iz’ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe no gucunga umutungo wayo kuko ubishinzwe yigeze kujya mu kiruhuko cy’amezi atatu nyuma yo kubyara.
Uku kutagira ubuyobozi bwuzuye byatumye bamwe mu bakinnyi ba Musanze FC bava mu ikipe, barimo Umunya-Nigeria Solomon Adeyinka wasubiye iwabo ndetse hakaba hatazwi icyamujyanye n’igihe azagarukira, nyamara agifitiye ikipe amasezerano azageza mu 2026.
Si we gusa kuko na Salim Abdall yasubiye muri Uganda naho Babu Haydra yagurishijwe na mugenzi we mu Bushinwa, birangira ntacyo Musanze FC imubonyeho.
Kutitwara neza kwa Musanze FC kandi bigaruka ku ruhare rw’Umutoza Habimana Sosthène ushinjwa kutizera abandi batoza bose bakorana, ahubwo akagisha inama cyane Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ wahoze amwungirije, kuri ubu wungirije Ruremesha Emmanuel muri Muhazi United.
Ibyo byiyongeraho ko Sosthène ashinjwa kudahuza n’abakinnyi b’Abanyarwanda, ku isonga hakaba Kapiteni w’iyi kipe, Nijyinama Patrick ‘Mbogamizi’ yavuze ko yamusuzuguye, ubu akaba amaze iminsi atamukinisha, ahubwo akamushyira ku ntebe y’abasimbura.
Nubwo hari ibyo bibazo byose, IGIHE yamenye ko kugeza ubu Musanze FC yamaze gukoresha miliyoni 250 Frw yari yagenewe n’Akarere ka Musanze, ariko imishahara abakinnyi bayo batarabona ari iya Gashyantare gusa.
Ubuyobozi bwa Musanze FC buvuga ko Akarere kagomba guha ikipe miliyoni 300 Frw ashobora kugera kuri miliyoni 400 Frw ku mwaka w’imikino.
Kugira abakinnyi benshi, bagera kuri 37, biri mu byazamuye imishahara ya Musanze FC ingana na miliyoni 14 Frw ku kwezi mu gihe umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ari Umunyezamu w’Umunya-Gambia Modou Jobe ubona ibihumbi 500 Frw ku kwezi.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!