U Rwanda rukomeje kwitegura Djibouti bazahura mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), aho umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru, tariki 27 Ukwakira 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Habineza Fils yagaragaje imbamutima ze ndetse n’icyamufashije kwisanga mu Ikipe y’Igihugu avuye mu Cyiciro cya Kabiri.
Yagize ati “Ni ibintu byanshimishije cyane kuko yari intego yanjye. Byansabye gukora cyane kuko kuva mu Cyiciro cya Kabiri ukajya mu Ikipe y’Igihugu nkuru bisaba imbaraga nyinshi.”
Uyu musore avuga ko afite akazi gakomeye ko guhanganira umwanya na bagenzi basanzwe mu ikipe kandi banakina mu Cyiciro cya Mbere.
Ati “Ni abanyezamu beza kuko bose bakina mu Cyiciro cya Mbere rero biransaba imbaraga nyinshi kugira ngo mbe nameneramo.”
Mu mpeshyi, uyu munyezamu yifujwe na Rayon Sports ariko birangira atayerekejemo kubera amasezerano yari afite muri Etoile de L’Est.
Ati “Ni amasezerano yanzitiye kandi ikipe yari imanutse no mu Cyiciro cya Kabiri bityo yari inkeneye. Gusa muri make ibyo Rayon Sports yatanze ntabwo ikipe yabyishimiye.”
Habineza Fils ni umwe mu banyezamu batanga icyizere cyo kuzavamo abakomeye, akaba akubutse muri CECAFA y’abatarengeje imyaka 20, aho yigaragarije cyane.
Akomoza ku guhamagarwa kwa Habineza Fils na Ndayishimiye Didier, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Frank Torsten Spittler yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko uwitwara neza agomba guhabwa umwanya, mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato.
Yagize ati “ Ni ikimenyetso ku bakinnyi bato ko mu gihe bakoze neza bahabwa amahirwe, mvugana n’abatoza babo rero bari bakwiye guhamagarwa. Ntekereza arinjye mu muntu mu Rwanda utekereza ku iterambere ry’abakinnyi mu Rwanda.”
Video: Inshungu Spes
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!