Buteera yageze mu Rwanda akiri muto ubwo yari ahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, kugira ngo afatanye na bagenzi be gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Icyo gihe intego ze yazigezeho ndetse aba umwe mu bakinnyi Amavubi yagendeyeho, bimuha amahirwe yo kujya muri APR FC kuva mu 2012.
Uyu mukinnyi wo hagati, nyuma yo kubura umwanya wo gukina muri iyi Kipe y’Ingabo, mu 2021 yatijwe muri AS Kigali mu gihe kingana n’umwaka, ayivamo kubera kutubahiriza amasezerano kw’iyi kipe.
Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali Fm yatangaje ko atarahagarika umupira w’amaguru, ahubwo yabaye afashe ikiruhuko kuko hari inzitizi yarimo ahura na zo mu kazi ke.
Ati “Sindareka umupira kuko ibyo hari ukuntu byumvikana. Ni akazi kanjye, si ibyo nahisemo ahubwo ni ibintu biba bikurimo. Ntakinnye umupira cyangwa singume muri wo, nshobora no gupfa kuko nta kandi kazi njyewe nakora. Ibindi nakora mbiharira abandi babizi.”
“Nanjye ndashaka kuba umutoza umunsi umwe ariko bitari uyu munsi. Ndifuza kumuba kuko nta kindi nakora, ubumenyi mfite ngomba kubuha abandi. Uwavuze ko nasezeye muzamubaze abahe impamvu. Nararuhutse kuko imbogamizi nahuriye na zo mu mupira w’amaguru zatumaga nibaza koko niba nzatanga umusaruro koko.”
Uyu mugabo w’imyaka 30, ntiyemera ko yarozwe igihe yari muri APR FC cyane ko iyo myumvira atayigenderagaho kuko yumvaga ko nta ruhare byagira mu gutanga umusaruro mu kibuga.
Ati “Hari ibintu byinshi byavugwaga ngo Buteera yararozwe, bakambaza cyane ikibazo cy’umurozi kenshi, ni izo nzitizi ntazindi. Nkunda icyanditswe muri Bibiliya mu Bagalatiya, kivuga kiti “Ese ninde wakuroze?” nanjye ndabaza abo babivuga.”
“Njye wahisemo Imana, hari bashobora kumbaza bati ‘ibyo bigufasha iki? Cyangwa izi Bibiliya zigusha iki? Icyo nakubwira cyo ni uko iyi nzira nahisemo ni yo injyejeje kuri ibi, ni nabwo buhamya naguha. Sinategeka abandi ibyo bakora. Ese abo bakina bambaye amakanya mu masogisi basobanura iki mu gihe habuze umusaruro?”
Buteera akomeza agira ati “Hari umuntu wigeze kumbwira ngo winjira mu kibuga ugiteye umugongo ni bwo utsinda umukino. Icyo gihe narabikoze ariko bwari ubujiji, umupira w’amaguru ni ugukora ni cyo cya mbere, ukagira ikinyabupfura n’ibindi.”
Abavuga ko uyu mugabo yaba yaragize uburwayi bwo mu mutwe kubera kurogwa mu mupira w’amagura, abasubiza avuga ko nta byabaye keretse haramutse hari ubivuga afite ibimenyetso byo kwa muganga bigaragaza ko yagize ubwo burwayi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!