Kalvin Phillips w’imyaka 27 ntiyifashishijwe ku mukino ikipe ye ya Manchester City yatsinzemo Liverpool mu mikino ya Carabao Cup wabaye ku wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022.
Umunya-Espagne Guardiola yasobanuye ko Phillips wageze muri Manchester City avuye muri Leeds muri Nyakanga 2022, atari yiteguye gukina.
Yongeyeho ati “Nta mvune afite. Yagarutse afite umubyibuho ukabije.’’
“Ntiyaje ameze neza mu myitozo ku buryo yashoboraga gukina.’’
Phillips yakiniye u Bwongereza imikino ibiri mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar nyuma yo gukira imvune y’urutugu. Yifashishijwe nk’umusimbura ku mikino “Three Lions” yakinnye na Wales na Sénégal.
Uyu mukinnyi yageze muri Manchester City atanzweho miliyoni £45 mu mpeshyi ishize. Kuva icyo gihe yagaragaye mu mukino umwe gusa muri Premier League aho yinjiye asimbuye ku mukino wahuje ikipe ye na West Ham muri Kanama 2022.
Guardiola ntacyo yatangaje ku byo yabwiye Phillips ku mubyibuho we avuga ko ari ibiganiro byihariye.
Muri rusange, Phillips amaze gukinira Manchester City imikino ine kandi yose yagiye mu kibuga asimbuye.
Umukino aheruka kugaragaramo ni uwahuje ikipe ye na Chelsea FC ku wa 9 Ugushyingo 2022, wari uwa EFL Cup.
Guardiola yavuze ko Phillips azongera guhabwa umwanya namera neza kuko ‘akenewe kandi cyane.’
Manchester City akinamo iritegura gucakirana na Leeds United ku wa 28 Ukuboza 2022 ubwo Shampiyona y’u Bwongereza izaba isubukuwe nyuma y’imikino y’Igikombe cy’Isi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!