00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla FC yongeye kubona intsinzi nyuma y’imikino itanu idatsinda (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 March 2025 saa 06:22
Yasuwe :

Gorilla FC yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itanu idatsinda mu marushanwa yose.

Uyu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa 21 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.

Ni umukino watangiranye igitego kuko ku munota wa kabiri gusa, Ndikumana Landry yatsindiye Gorilla FC igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Nduwimana Franck.

Mu minota 20, Muhazi United yatangiye kwisanga mu mukino no gusatira ariko kugera mu izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad bikaba ikibazo.

Ibi byatumye, itangira gutera amashoti ya kure ariko akenshi akajya hejuru y’izamu.

Mu minota 35, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati bityo n’uburyo bw’ibitego buragabanyuka.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC yatsinze Muhazi United igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gufungana no gukinira cyane mu kibuga hagati.

Ku munota wa 68, Gorilla FC yazamutse neza yihuta, Nduwimana Franck atsinda igitego cya kabiri.

Muhazi United wabonaga nta bisubizo ifite yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko biranga.
Umukino warangiye, Gorilla FC yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 ifata umwanya wa gatatu n’amanota 33.

Iyi kipe ntabwo yaherukaga intsinzi kuko yari imaze imikino itanu irimo ibiri y’Igikombe cy’Amahoro idatsinda.

Ku rundi ruhande, Ikipe yo mu Burasirazuba irakomerewe kuko iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23, aho irusha atanu gusa ari kurwana no kutamanuka.

Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, Gasogi United irakira APR FC saa 19:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Indi mikino y’Umunsi wa 20 wa Shampiyona:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025

Bugesera FC vs Police FC [15:00]

Marines vs Amagaju FC [15:00]

Mukura vs Rutsiro FC [15:00]

Musanze vs Kiyovu Sports [15:00]

Rayon Sports vs AS Kigali [18:00]

Ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025

Etincelles FC vs Vision FC

Ndikumana Landry yatsinze igitego cya mbere ku munota wa kabiri
Nduwimana Franck watsinze igitego cya kabiri yagoye Muhazi cyane
Kubwima Cedric uzwi nka Jay Polly azamukana umupira
Myugariro Omar Moussa uheruka guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'u Burundi
Niyitegeka Idrissa ahanganye na Ndikumana Landry
Umunyezamu wa Gorilla FC, Muhawenayo Gad ntabwo yahuye n'akazi gakomeye muri uyu mukino
Myugariro Omar Moussa uheruka guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu y'u Burundi
Umukinnyi wa Muhazi United ahushije igitego
Nishimwe Blaise ahindura umupira imbere y'izamu
Umusifuzi, Umutoni Aline yereka Nsanzimfura Keddy ikarita y'umuhondo
Umutoza wa Gorilla FC, Kirasa Alain akomeje kwitwara neza
Nishimwe Blaise azamukana umupira
Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel yagaragaraga nk'uwabuze ibisubizo
Nsanzimfura Keddy agerageza gufunga umupira
Perezida wa Muhazi United, Nkaka Longin akurikiye umukino
Perezida wa Gorilla FC, Mudaheranwa Hadji akurikiye umukino
Myugariro Marcel Kouathe Dikoume ni umwe mu bakinnyi beza ba Muhazi United
Bishira Latif ahanganye na Ndikumana Landry

Amafoto: Umwari Sandrine


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .