Uyu mukino wabimburiye iy’Umunsi wa 21 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 14 Werurwe 2025.
Ni umukino watangiranye igitego kuko ku munota wa kabiri gusa, Ndikumana Landry yatsindiye Gorilla FC igitego cya mbere ku mupira mwiza yahawe na Nduwimana Franck.
Mu minota 20, Muhazi United yatangiye kwisanga mu mukino no gusatira ariko kugera mu izamu ryari ririnzwe na Muhawenayo Gad bikaba ikibazo.
Ibi byatumye, itangira gutera amashoti ya kure ariko akenshi akajya hejuru y’izamu.
Mu minota 35, umukino watuje amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati bityo n’uburyo bw’ibitego buragabanyuka.
Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC yatsinze Muhazi United igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yakomeje gufungana no gukinira cyane mu kibuga hagati.
Ku munota wa 68, Gorilla FC yazamutse neza yihuta, Nduwimana Franck atsinda igitego cya kabiri.
Muhazi United wabonaga nta bisubizo ifite yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko biranga.
Umukino warangiye, Gorilla FC yatsinze Muhazi United ibitego 2-0 ifata umwanya wa gatatu n’amanota 33.
Iyi kipe ntabwo yaherukaga intsinzi kuko yari imaze imikino itanu irimo ibiri y’Igikombe cy’Amahoro idatsinda.
Ku rundi ruhande, Ikipe yo mu Burasirazuba irakomerewe kuko iri ku mwanya wa 11 n’amanota 23, aho irusha atanu gusa ari kurwana no kutamanuka.
Undi mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, Gasogi United irakira APR FC saa 19:00 kuri Kigali Pelé Stadium.
Indi mikino y’Umunsi wa 20 wa Shampiyona:
Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe 2025
Bugesera FC vs Police FC [15:00]
Marines vs Amagaju FC [15:00]
Mukura vs Rutsiro FC [15:00]
Musanze vs Kiyovu Sports [15:00]
Rayon Sports vs AS Kigali [18:00]
Ku Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025
Etincelles FC vs Vision FC




















Amafoto: Umwari Sandrine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!