Gorilla FC yasanze Etoile de l’Est muri ½ cya playoffs (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Ugushyingo 2020 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Amakipe ya Gorilla FC na Etoile de l’Est azahurira muri ½ cy’imikino ya playoffs yo mu Cyiciro cya Kabiri, izatanga amakipe abiri azamuka mu Cyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

Gorilla FC yabigezeho nyuma yo kunyagira Rwamagana City FC ibitego 3-0 mu mukino wa ¼ wabereye i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.

Ikipe y’umutoza Ruremesha Emmanuel, yafunguye amazamu ku munota wa 18, ku gitego cyatsinzwe na Nsengiyumva Richard ku mupira mwiza yaherejwe na Tuyisenge Pekeake ‘Peninho’.

Gorilla FC yungukiye ku gukinira imbere cyane kw’abakinnyi ba Etoile de l’Est bari bafite igitutu cyo kwishyura, itsindirwa igitego cya kabiri na Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’ nyuma y’iminota itatu gusa igice cya kabiri gitangiye.

Igitego kitavugwaho rumwe cyatsinzwe na Sindambiwe Protais ku munota wa 78, cyafashije Gorilla FC gushimangira intsinzi ya 3-0.

Kuri ubu buryo, umusifuzi wo ku ruhande yabanje kuzamura igitambaro, yerekana ko Sindambiwe yari yaraririye mu gihe umusifuzi wo hagati, Uwikunda Samuel, yemeje ko nta kurarira kwabayeho.

Muri ½ kizakinwa ku wa Gatatu, Gorilla FC izahura na Etoile de l’Est yasezereye Interforce iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wabanje, ugatangira saa yine n’iminota 30.

Interforce FC yashoboraga kubona penaliti ku ikosa Iradukunda Pacifique yakoreye kuri Iraguha Hadji mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Mukansanga Salima ntiyagira icyo abikoraho.

Ku ruhande rwa Etoile de l’Est, Iradukunda yahushije uburyo bwabazee ku mupira wahinduwe na mugenzi we, ashyizeho umutwe ujya hanze.

Ku munota wa 30, Interforce yahushije ubundi buryo bwiza ku mupira winjiranywe na Butare Henry, arobye umunyezamu Mfashingabo Didier, Niyonkuru Danny agarurira umupira ku murongo.

Nyuma y’iminota ine, Butare yongeye guhusha uburyo bukomeye ku mupira yari acomekewe na Mwiseneza Kevin, ariko atera umupira udakomeye, ufatwa n’umunyezamu.

Etoile de l’Est yabonye igitego cyatandukanyije amakipe yombi ku munota wa 60, gitsinzwe na Muzerwa Amini wari umaze akanya gato asimbuye.

Undi mukino wa ½ uzahuza Vision FC n’ikipe ikomeza hagati ya Rutsiro FC na Alpha FC.

Vision FC yabonye itike yo gukomeza nyuma y’uko ikipe ya Amagaju FC ishinjwe uburangare ubwo yarwazaga abakinnyi 11 banduye Coronavirus, bityo ikaba yarasezerewe muri playoffs nubwo yajuririye iki cyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA.

Abakinnyi ba Gorilla FC mbere yo gutangira umukino
Rwamagana City na Gorilla FC zahuriye mu mukino wa 1/4 mu Cyiciro cya Kabiri
Manzi Willy Patrick ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Rwamagana City FC
Manzi Willy na Ineza Janvier bafatanya kwambura umupira Mbanza Caleb
Niyomukiza Felicien arwana ku ikipe ye ubwo yari yugarijwe na Gorilla FC
Nizeyimana Jean Claude uzwi nka Rutsiro, yatsindiye Gorilla FC kuri uyu wa Gatandatu
Abakoranabushake batwaye Tuyisenge Eric wa Rwamagana City FC wari ugize ikibazo
Niyonkuru Amani ahanganiye umupira n'abakinnyi babiri ba Rwamagana City FC
Lomami André Fils wakiniye amakipe arimo APR FC na Kiyovu Sports yagiye mu kibuga asimbuye ku ruhande rwa Gorilla FC
Umunyezamu Makuza Robert yitegura gufata umupira wari ukuriwe na Lomami André

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .