Kuri iki Cyumweru, tariki ya 3 Ugushyingo 2024, ni bwo hakinwe umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda, wahuje Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Gorilla FC.
Ubwo APR FC yakoze impinduka mu gice cya kabiri ikuramo Richmond Lamptey ukomoka muri Ghana na Tuyisenge Arsène, basimbuwe na Nwobodo Chidiebere wo muri Nigeria na Mamadou Sy wo muri Mauritania.
Aba banyamahanga babiri binjiye basanga mu kibuga abandi banyamahanga batanu ari bo Pavelh Ndzila, Aliou Souane, Taddeo Lwanga, Lamine Bah na Victor Mbaoma.
Ibi byari bihabanye n’amategeko y’amarushanwa ya FERWAFA agenga ko abanyamahanga bagomba kuba bari mu kibuga batagomba kurenga batandatu ndetse na 10 ku rupapuro rw’umukino, bakajya basimburanwa hagati yabo.
Nyuma yo kubona ibyo, benshi bari kuri Kigali Pelé Stadium baguye mu kantu bibaza uko bigenze, ariko Perezida wa Gorilla FC. Mudaheranwa Hadji Youssuf, yahise yandika ibaruwa irega APR FC mbere y’uko umukino unarangira.
Iyi baruwa yandikiwe ubunyamabanga bwa FERWAFA mbere y’uko umukino urangira, isaba kurenganurwa ariko umwanzuro ukazafatwa na Komisiyo ishinzwe amarushanwa ishingiye kuri raporo yatanzwe na komiseri w’umukino, bihuzwe n’iz’abasifuzi mbere gufata icyemezo.
Komiseri w’uyu mukino yari Zimurinda Alain, umusifuzi wa kane akaba Nsabimana Celestin, uwo hagati akaba yari Akingeneye Hicham wari wungirijwe na Mutuyimana Dieudonne na Nsengiyumva Jean Paul.
Indi nkuru bifitanye isano: APR FC ishobora guterwa mpaga ku mukino wa Gorilla FC
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!