00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla FC yakiriye Umurundi Omar Moussa wakiniye Police FC

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 July 2024 saa 02:18
Yasuwe :

Ikipe ya Gorilla FC yahanze amaso isoko ry’abakinnyi ry’i Burundi yahaye ikaze Omar Moussa wakiniraga Musongati FC akaba yarananyuze muri Police FC.

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 25 Nyakanga 2024, ni bwo Gorilla FC yatangaje ko yahaye ikaze umukinnyi mushya uzakina mu bwugarizi bwayo mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Omar Moussa yanyuze muri Shampiyona y’u Rwanda mu bihe bitandukanye dore ko mu 2017 yasinyiye Bugesera FC akayimaramo umwaka umwe mbere yo kujya muri Police FC.

Police FC yamukinguriye amarembo yerekeza muri Sofapaka FC yo muri Kenya mbere yo gutandukana na yo akerekeza iwabo muri Musongati FC ari na yo avuyemo ajya muri Gorilla FC.

Mu yandi makipe Omar w’imyaka 26 yakiniye harimo Vital’O FC, Atletico Olympic Bujumbura na Flambeau de l’Est FC.

Uyu yiyongereye ku bandi bashya muri Gorilla FC barimo Shyaka Jean Derrick, Ntwali Evode, Uwimana Kevin, Manzi Patrick, Serge Ntagisanayo, Muhawenayo Gad, Alexis Karenzo, Nduwimana Franck, bose bakaba biyongera ku batoza barimo Alain Kirasa, Higiro Thomas n’abandi.

Omar Moussa yakiniye amakipe arimo Police FC
Omar Moussa yerekeje muri Gorilla FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .