00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla FC yahagamye Rayon Sports yari yayitegeye ku myambaro (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Ukuboza 2021 saa 10:01
Yasuwe :

Mu mukino wayo wa mbere wa nyuma y’ihagarikwa rya Masudi Djuma, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 ku munsi wa munani wa Shampiyona.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, wakereweho iminota 19 nyuma y’uko Gorilla FC yari yazanye imyambaro isa n’iya Rayon Sports, bisaba ko ijya gushaka indi itukura.

Rayon Sports yakinnye yambaye imipira y’umweru ifite ubururu ku maboko, amakabutura y’ubururu n’amasogisi y’umweru.

Umutoza mushya wa Gorilla FC, Sogonya Hamissi "Kishi", yavuze ko Rayon Sports itababaniye kuko yashoboraga kwambara ibara rimwe, na bo bakambara ubururu.

Ati "Dufite imyenda ibiri, ubururu n’umweru. Rayon Sports yatugoye ikora ibintu bitari ibya aba-sportifs. Twababwiye ko bakwambara umweru gusa baranga. Hari hasigaye iminota 13 gusa, byarangiye dushatse ukundi tubigenza. Bari bafite ukuri kuko ari bo bakiriye ariko ntibyari ngombwa."

Muri uyu mukino utabonetsemo uburyo bwinshi, Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim ’Mackenzie’.

Gorilla FC yakinnye neza mu gice cya kabiri, yishyuye ku munota wa 75, cyatsinzwe na Mohamed Camara nyuma yo guhindurwa na Duru Merci Ikena wacitse Iranzi Jean Claude.

Lomami Marcel wasigaranye Rayon Sports, yavuze ko abakinnyi bageze aho bava mu mukino, byatumye bishyurwa igitego bari batsinze.

Ati "Murabizi ko turi ku gitutu kidasanzwe. Navuga ko bakinnyi bageze aho basa n’abarekuye mu gice cya kabiri".

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Rayon Sports yagize amanota 12 ku mwanya wa kane, irushwa ane na Kiyovu Sports ya mbere, yo izakira Gasogi United ku Cyumweru.

Gorilla FC ikomeje gutegereza intsinzi kuko ifite amanota ane mu mikino umunani. Ku munsi wa cyenda wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha, izakirwa na Gasogi United ku wa Gatanu mu gihe Rayon Sports izakirwa na AS Kigali ku wa Gatandatu.

Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yagize amanota icyenda nyuma yo gutsindira Espoir FC i Rusizi igitego 1-0 cya Mugisha Patrick mu gihe na Marines FC yagize amanota icyenda itsindiye Gicumbi FC iwayo igitego 1-0 cya Ishimwe Fiston.

Abakinnyi ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC
Aba kapiteni b'amakipe yombi; Muhire Kevin na Ndoli Jean Claude bifotozanya n'abasifuzi
Rudasingwa Prince yishimira igitego Rayon Sports yabonye muri uyu mukino
Lomami Marcel yanganyije umukino wa mbere nyuma y'ihagarikwa rya Masudi Djuma
Sogonya Hamiss 'Kishi' yatozaga Gorilla FC bwa mbere nyuma yo guhabwa amasezerano y'umwaka umwe
Rharb Youssef wa Rayon Sports asatiriwe na Iradukunda Simeon na Keita ba Gorilla FC
Nizigiyimana Karim 'Mackenzie ' ahagarika umupira mu ruhande rw'iburyo
Rudasingwa Prince ahanganiye umupira na Kayigamba Jean Paul
Mico Justin agerageza gucenga Irankunda Rodrigue
Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ahanganiye umupira n'abakinnyi babiri ba Gorilla FC
Umuganga wa Rayon Sports, Mugemana Charles (iburyo) yasaga n'uwumiwe mu minota ya nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .