Iyi mikino y’Umunsi wa 17 wa Shampiyona y’u Rwanda yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.
Gorilla FC yatangiranye imbaraga umukino, ku munota wa cyenda gusa Ndikumana Landry yafashe icyemezo azamuka yihuta acenga cyane, atsinda igitego cya mbere.
Mu minota 20, Musanze FC yatangiye kwinjira mu mukino ariko Johnson Adeaga yahindura imipira imbere y’izamu abarimo Sunday Inemesit ntibayigereho neza.
Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Gorilla FC yiharira umupira.
Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0.
Gorilla FC yongeye gutangira neza, ku munota wa 55, Ntwari Evode yazamukanye umupira yihuta awutanga kwa Irakoze Darcy ateye ishoti, umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu awukuzamo akaguru.
Mu minota 65, Musanze FC yatangiye gusatira bikomeye, aho ku munota wa 67 Lethabo Mathana yateye ishoti rikomeye, myugariro Kisolokele Zizi umupira awukuriramo ku murongo.
Mu mikino ya nyuma, Gorilla FC yasatiriye cyane ishaka igitego cya kabiri ariko kirabura. Umukino warangiye iyi kipe yatsinze Musanze FC igitego 1-0 ifata umwanya wa gatatu muri Shampiyona n’amanota 29.
Undi mukino wabaye uyu munsi, Police FC yaherukaga gukura inota i Rubavu, yatsinze Marine FC ibitego 4-0 birimo bibiri bya Chukwuma Odili, ibindi bitsindwa na Henry Msanga na Mugisha Didier.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 29.
Mu mukino usoza iy’Umunsi wa 17 wa Shampiyona, APR FC irakira AS Kigali saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.










Amafoto yaranze umukino wa Police FC na Marine FC















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!