00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gorilla FC yabimburiye andi kubona amanota y’Imikino yo kwishyura (Amafoto)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 February 2025 saa 08:26
Yasuwe :

Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino wabimburiye iyo kwishyura ya Shampiyona wabaye ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025 kuri Kigali Pelé Stadium.

Uyu mukino wari uhanzwe cyane kuko amakipe yombi yagerageje kwiyubaka, by’umwihariko Vision FC iri habi yongeyemo abakinnyi nka Mussa Esenu, Kategaya Elie, Ganijuru Elie n’abandi.

Iyi kipe yatangiye umukino neza ndetse ku munota wa 17, Kwizera Pierrot yafunguye amazamu ku mupira wahinduwe neza na Rugangazi Prosper.

Iyi kipe yakomeje gukina neza no mu minota 25 ariko imipira myinshi yageraga imbere y’izamu rya Muhawenayo Gad ntibyazwe umusaruro.

Ku munota wa 34, Gorilla FC yateye umupira muremure imbere, Seleman Landre awutanga umunyezamu, Lutaaya Michael amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi Umutoni Aline yahise atanga penaliti yatsinzwe neza na Rutonesha Hesborn, yishyura igitego cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yongeye gutangira umukino neza asatirana ariko atagera cyane imbere y’izamu.

Gorilla FC yakomeje kwiharira umukino ari nako ikorerwaho amakosa menshi.

Iyi kipe yabonye ‘coup franc’ nziza Nsanzimfura Keddy akora ku mupira gato cyane, Rutonesha atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 68.

Vision FC yari yasubiye inyuma, yarushijwe bikomeye ari nako isatirwa bityo koruneri zikaba nyinshi ariko igitego cya gatatu kirabura.

Ku munota wa 87, Kapiteni wa Vision, Murdah Victor yakiniye nabi Nuka Letteh umusifuzi amuha ikarita ya kabiri y’umuhondo ibyara umutuku asohoka mu kibuga.

Umukino warangiye Gorilla FC yatsinze Vision FC ibitego 2-1 ifata umwanya wa gatatu n’amanota 26. Ni mu gihe, Vision FC yagumanye 12 ku mwanya wa 15.

Uko indi mikino y’Umunsi wa 16 wa Shampiyona iteganyijwe:

Ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Gashyantare 2025

AS Kigali vs Bugesera FC [15:00]

Mukura vs Muhazi United [15:00]

Rutsiro FC vs Police FC [15:00]

APR FC vs Kiyovu Sports [18:00]

Ku Cyumweru, tariki ya 9 Gashyantare 2025

Amagaju FC vs Etincelles FC [15:00]

Rayon Sports vs Musanze FC [15:00]

Marine vs Gasogi United [15:00]

Wari umukino w'imbaraga
Kwizera Pierrot yafunguye amazamu ku munota wa 17
Abakinnyi ba Vision FC bishimira igitego
Rutahizamu Mussa Esenu yakinnye umukino wa mbere muri Vision FC
Esenu yagerageje uburyo bwinshi bw'ibitego
Rutonesha Hesborn yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri penaliti
Rutonesha yishimira igitego cya kabiri yatsinze ku ishoti rikomeye
Abakinnyi ba Gorilla FC bishimira igitego cy'intsinzi
Gorilla FC yafashe umwanya wa gatatu n'amanota 26

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .