Gor Mahia yasabye inkunga muri Minisiteri ya Siporo, inashyiraho umutoza w’agateganyo ku mikino ya APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ugushyingo 2020 saa 07:12
Yasuwe :
0 0

Gor Mahia yitegura guhura na APR FC mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League, yemeje Sammy ‘Pamzo’ Omollo nk’umutoza w’agateganyo uzayitoza muri iyi mikino Nyafurika.

Gor Mahia ifite ibikombe byinshi bya shampiyona muri Kenya, izabanza kwakirwa na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi nyuma y’icyumweru kimwe.

Nyuma yo kugaragarizwa ko umutoza wayo mukuru, Umunya-Brésil Robertinho, adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza imikino ya CAF, iyi kipe yitabaje Sammy ‘Pamzo’ Omollo watozaga Posta Rangers.

Sammy ‘Pamzo’ Omollo wabaye myugariro wa Gor Mahia ndetse akanatoza Tusker FC, afite Licence A ya CAF ndetse ni we uzatoza iyi kipe ku mikino yombi izahuramo na APR FC muri Champions League.

Umuyobozi wa Gor Mahia, Ambroise Rachier, yemeje aya makuru binyuze ku rubuga rwa internet rw’ikipe.

Ati “Twamaze kwemeza Sammy Omollo ko aba umutoza wacu w’agateganyo ku mukino tuzakina mu Rwanda mu gihe turi gushaka uko dukemura ikibazo cy’umutoza wacu muri CAF.”

Biteganyijwe ko Gor Mahia izahaguruka muri Kenya ku wa Gatatu kugira ngo itazagorwa n’umunsi umwe abantu bageze mu Rwanda bajya mu kato ka COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Gor Mahia, Ray Oruo, yavuze ko bakomeje gushaka amafaranga ikipe izakenera mu rugendo, aho bakeneye miliyoni 4 z’amashilingi (asaga miliyoni 36 Frw).

Yavuze ko bamaze kwandikira Minisiteri ya Siporo binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF), kugira ngo ibatere inkunga.

Gor Mahia ivugwamo ibirarane by’imishahara ku bakinnyi bari bayisanzwemo ndetse n’abashya bari kubaza umushahara w’ukwezi gushize.

Sammy ‘Pamzo’ Omollo yagizwe umutoza w'agateganyo wa Gor Mahia ku mikino ya APR FC
Robertinho ntiyemerewe gutoza Gor Mahia mu mikino ya CAF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .