Perezida wa Gor Mahia, Ambrose Rachier yagize ati "Twishimiye kubona umutoza mushya nka Jonathan McKinstry. Uyu mutoza afite inararibonye ku buryo bugaragarira buri wese".
Yakomeje avuga ko bamuhaye amasezerano y’imyaka ibiri kandi bamwifuriza ibyiza byose mu gihe ari kumwe na Gor Mahia.
Ati "Turamwakiriye kandi dufite ishyaka ryinshi, twizera ko tuzafatanya tukagera kuri byinshi, mu gihe cy’imyaka ibiri twumvikanye."
McKinstry amenyereye aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko mbere yatozaga amakipe y’ibihugu.
McKinstry avuga ko yishimiye kuba muri Gor Mahia kandi ko afite intego zo gufasha iyi kipe gusubira ku mwanya wa mbere, nubwo amenyereye gukorera kuri gahunda y’igihe kirekire, akaba azagerageza kubikora mu gihe gito.
Ati "Nishimiye kuba ndi hano. Gor Mahia ni imwe mu makipe akomeye kandi intego zanjye ni ugufasha iyi kipe gusubira ku mwanya wa mbere. Imyaka ibiri ishize nta gushidikanya ko yatengushye abaterankunga ndetse n’abafatanyabikorwa".
Yakomeje agira ati "Icyo nshyira imbere kugeza ubu ni uguharanira iterambere ry’abakinnyi dufite, kuzamura imikinire yabo mu kibuga kandi ndizera ko nitubikora tuzasubira ku mwanya wa mbere.”
McKinstry w’imyaka 37 y’amavuko, avuga ko atari yo kipe ya mbere itari iy’igihugu agiye gutoza kuko yabaye umutoza muri Saif SC yo muri Bangladesh na Kauno Zalgiris yo muri Luthuania. Ni yo mpamvu ngo nta gitutu afite cyo kuba umutoza mukuru muri Gor Mahia.
McKinstry agomba gukorana n’abakinnyi ikipe ya Gor Mahia ifite kugeza ubu, kuko kugeza ubu nta bandi bakinnyi bazaha amasezerano bitewe n’ibihano barimo kugeza ubu.
Jonathan McKinstry yamenyekanye cyane ubwo yatsindaga Mozambique atoza ikipe y’u Rwanda muri 2015. Yanatoje kandi ikipe ya Uganda hagati ya 2019 na 2021 n’iya Sierra Leone mu 2013.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!