Gor Mahia igiye gushaka umutoza usimbura Robertinho mbere yo guhura na APR FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Gor Mahia bwatangaje ko mu gihe kitarenze iminsi itatu bugomba kuba bwabonye umutoza mushya uzatoza ikipe ku mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League izahuramo na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.

Iki cyemezo cyatangiye gutekerezwaho nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) igaragarije iyi kipe ko Umunya-Brésil uyitoza, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo ‘Robertinho’, ibyangombwa bye bitamwemerera gutoza amarushanwa yayo.

Ku wa Gatanu, CAF yagaragaje ko Robertinho afite Licence B y’ubutoza yaherewe mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Brésil, ifite agaciro kangana na Licence C ku mugabane wa Afurika mu gihe kugira ngo utoze amarushanwa abiri ahuza amakipe kuri uyu mugabane, bisaba kuba ufite A cyangwa B.

Robertinho yahawe akazi na Gor Mahia mu kwezi gushize, asimbuye Steven Polack weguye, ariko ashobora gusimbuzwa nk’uko Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gor Mahia, Raymond Oruo, yabitangarije The Nation Africa.

Yagize ati “Tugomba gushaka umutoza mushya mu minsi itatu iri imbere kubera iki kibazo. Gusa gushaka umutoza mushya bizafatwaho icyemezo n’ubunyamabanga. Tugomba kubyemeza ariko kuri ubu ni ugushaka umutoza w’agateganyo.”

Umutoza wungirije wa Gor Mahia, Patrick Odhiambo, na we ntafite ibyangombwa bimwemerera gutoza kuko afite Licence C ya CAF.

Biteganyijwe ko Gor Mahia izava muri Kenya ku wa Gatatu tariki ya 25 Ugushyingo kugira ngo izamare umunsi umwe mu kato ubwo izaba igeze mu Rwanda.

Robertinho ashobora gusimbuzwa muri Gor Mahia nyuma y'uko ibyangombwa afite bitamwemerera gutoza mu marushanwa ya CAF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .