Gold Reef City Theme Park Hotel ni hoteli y’inyenyeri enye iherereye mu bilometero umunani uva mu Mujyi wa Johannesburg rwagati. Iri hafi ya Stade ya FNB izakira umukino u Rwanda ruzahuriramo na Mozambique kuri uyu wa Kane hakinwa umukino wa mbere w’amatsinda.
Kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’u Rwanda yageze muri Afurika y’Epfo icumbika muri Gold Reef City Hotel aho banahagurutse bakora urugendo rw’amaguru kuri uyu wa Mbere.
Impaka ni zose hirya no hino ku mbuga nkoramyambaga aho bamwe bavuga ko iyi hoteli iri ku rwego rudakwiye u Rwanda bitewe n’ingano yayo ndetse n’aho iri.
Amakuru ava imbere mu bakinnyi bari mu Mavubi avuga ko bamwe bayinenze ko iri ahantu haba urusaku rw’abana bakina mu byicungo.
Ikindi abakinnyi batishimira ni urusaku rw’ababa bakina imikino ya Casino bityo umutuzo waho ukaba udahagije ku muntu witegura umukino.
Umwe muri aba waganiriye na IGIHE yagize ati “Ntabwo ari hoteli mbi kuko hari isuku na serivisi nziza. Gusa wenda uyigereranyije n’izo mu Rwanda ubona ko ziyiruta.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ahantu hatuje. Twahageze ari mu mpera z’icyumweru haba hari abantu bahasohokeye banafite abana bakina mu byicungo. Haba hari n’urusaku rw’abakina Casino.”










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!