Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC bwagiranye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku mibereho y’ikipe n’imyiteguro y’imikino yo kwishyura.
Mu byagarutsweho harimo abakinnyi batandukanye n’iyi kipe barimo na Godwin Odibo, aho bwagaragaje ko bwamaze kubishyura ibisabwa byose birimo imishahara y’amezi atandatu.
Si ibi gusa kuko APR FC yamaze no gutanga ibyangombwa bya ITC (International Clearance Certificates), bimwemerera gukinira Shooting Stars y’iwabo.
Odibo yatandukanye na APR FC nyuma yo kubura umwanya wo gukina nyamara yaratanzweho amafaranga menshi ndetse yari anitezweho byinshi.
Shooting Stars ni imwe mu makipe meza muri Nigeria, dore ko kugeza ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 37, mu mikino 21 imaze gukinwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!