00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gitego Arthur yatandukanye n’ikipe yakiniraga muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 February 2025 saa 06:39
Yasuwe :

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gitego Arthur, yatandukanye na AFC Leopards yakiniraga muri Kenya nyuma y’ubwumvikane bw’impande zombi.

Gitego yageze muri AFC Leopards muri Mutarama 2024, asinya imyaka ibiri avuye muri Marines FC.

Mu mwaka yari amaze muri Kenya, yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri FKF Cup, aho yinjije bitanu mu gihe muri Shampiyona yatsindiye ikipe ye ibitego bitatu, atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Mu butumwa AFC Leopards yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri, yashimiye uyu mukinnyi w’Umunyarwanda “ku buryo yitwaye mu ikipe, ubunararibonye bwe no kwitanga byagize akamaro kagaragara”, imwifuriza amahirwe.

Hari hashize ukwezi kumwe gusa Gitego Arthur atangaje ko yifuza kuva muri AFC Leopards kubera ko hari andi makipe yamwifuzaga.

Icyo gihe yagize ati “Njye nashatse gutandukana na bo ndabibasaba ariko barabyanga, nari mfite andi mahirwe menshi gusa mbona ntibabyumva. Ikindi umutoza wari wanguze bari bamaze kumwirukana, numvise nagenda ariko kuko ba rutahizamu bandi batapfa kuboneka barangumana.”

Yakomeje avuga ko na nyuma y’uko agize imvune yatumye amara hanze igihe kirenga amezi abiri, yashatse kuva mu ikipe ariko ikomeza kugora amakipe yamushakaga.

Ati “N’ubu nabandikiye ibaruwa isaba gutandukana ariko ntibayisubiza, bivuze ko ngomba kwicara hamwe ngasoza amasezerano mfitanye n’ikipe. Hariya iyo uri umunyamahanga ntibakorohera, ntabwo ntekanye haba mu mutekano, abafana n’ibindi. Iyo uri mu bihe bibi abafana bashobora no kwinjira mu kibuga bakagukubita.”

“Nubwo nasinye imyaka ibiri numvaga ko nzakina umwe nkahita nkomereza i Burayi kandi na bo narabiberetse barabizi. Ariko ibyo basabaga byari hejuru cyane kugira ngo bananize ayo makipe.”

Gitego ni umwe mu bakinnyi bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ kuva mu 2024.

Gitego Arthur yatandukanye na AFC Leopards nyuma y'umwaka umwe
Gitego yatsinze ibitego umunani, atanga umupira umwe wavuyemo ikindi mu mikino yakiniyemo AFC Leopards
Marines FC ni yo kipe Gitego yaherukaga gukinira mu Rwanda
Gitego Arthur yifotozanya n'Umunya-Nigeria Alex Iwobi wakiniye Arsenal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .