00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gicumbi FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hatewe penaliti 32 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 15 Ukwakira 2021 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Gicumbi FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma yo gutsinda Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13 ubwo amakipe yombi yari yanganyije ibitego 2-2 mu minota 90.

Uyu mukino wa nyuma usoza Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2021, wabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021.

Gicumbi FC yongeye kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere nyuma y’umwaka umwe gusa yari imaze imanutse, yahuye na Etoile de l’Est yaherukaga mu Cyiciro cya Mbere mu 1997.

Mu minota 45 ibanza, Etoile de l’Est ni yo yari hejuru ndetse byaje kuyihira, ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Mudahemuka Claude ku munota wa 28.

Gicumbi FC yabaye n’ikangutse, itangira gusatira ndetse yabonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 44, cyinjijwe na Dusenge Bertin.

Dusenge na bagenzi be, bakomeje gusatira no mu gice cya kabiri, babona igitego cya kabiri ku munota wa 63, cyatsinzwe na Okenge Lulu Kevin ku mupira wari uteretse inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Byasabye gutegereza umunota wa 90, Gahamanyi Boniface atsinda igitego cya kabiri cya Etoile de l’Est, cyatumye amakipe yombi yitabaza penaliti.

Penaliti eshanu za mbere zarangiye amakipe yombi anganya 4-4, buri imwe ikomeza itera imwe kugeza ubwo Okenge Lulu Kevin yatsindaga iya nyuma yahesheje Gicumbi FC igikombe ari iya 16, gusa ikaba iya 14 yinjijwe n’iyi kipe mu gihe Etoile de l’Est yatsinze 13.

Aya makipe yombi azaba ari muri 16 azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2021/22 uzatangira ku wa 30 Ukwakira 2021.

Uyu mukino wa nyuma wabanjirijwe n’uw’umwanya wa gatatu, wegukanywe na Heroes FC yatsinze Amagaju kuri penaliti 5-4, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Abakinnyi ba Etoile de l'Est babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Banamwana Camarade utoza Etoile de l'Est, yahetse Gahamanyi Boniface nyuma yo gutsinda igitego cya mbere
Dusenge Bertin yagoye abakinnyi ba Etoile de l'Est
Bugingo Jean Pierre ukina mu bwugarizi bwa Etoile de l'Est
Musoni Yves wa Etoile de l'Est ubwo yari amaze gukuramo imwe muri penaliti za Gicumbi FC
Abakinnyi ba Gicumbi FC mu byishimo ubwo Okenge Lulu Kevin yari amaze gutsinda penaliti ya 14
Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, ubwo yari amaze gushyikiriza igikombe Kapiteni wa Gicumbi FC, Rucogoza Aimable 'Mambo'
Byari ibyishimo kuri Gicumbi FC yazamutse itwaye igikombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .