Gicumbi FC ya nyuma yatsinzwe na Gasogi, abakinnyi bayo basagarira umusifuzi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Ndekwe Félix cyahesheje Gasogi United intsinzi ya gatatu mu cyiciro cya mbere, ni nyuma y’uko itsinze Gicumbi FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Gicumbi FC yatsinze umukino umwe kugeza ubu, yabonye uburyo bwa mbere bwabonetse mu mukino ku munota wa 24, ariko Dusange Bertin ananirwa gutsinda umupira yari ahawe na Bati Bruno.

Gasogi United yari yakiriye uyu mukino na yo yanyuzagamo igasatira ariko abakinnyi bayo b’imbere barimo Tidiane Koné na Manace Mutatu bakananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye.

Gicumbi FC yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo penaliti ku munota wa 39 ariko umusifuzi yemeza ko nta kosa ryabyeho.

Ndekwe Félix winjiye mu kibuga asimbuye Rugamba Jean Baptiste mu gice cya kabiri, yatsinze igitego cyabonetse muri uyu mukino ku munota wa 49 ku mupira w’umuterekano yateye umunyezamu Ndayisaba Olivier ntiyabasha kuwugarura.

Gicumbi FC yasatiriye mu minota ya nyuma ishaka igitego cyo kwishyura, ariko burimo ubwa Ndatimana Robert na Dusange Bertin birangira ntacyo bihinduye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino, umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade yavuze ko abasifuzi batamubaniye kuko hari uburyo ikipe ye yagiye yimwa kandi bwari kugira icyo bihundura ku mukino.

Ati" Nari maze umwaka nirinda kuvuga ijambo umusifuzi ariko kuri iyi nshuro ntabwo nabireka kuko birakabije, ibi birakabije. Umukinnyi Bruno Bati Alain bamukoreyeho amakosa umunani ariko nta karita umuhaye, urumva rero abasifuzi bayobora umupira na bo bari mu bari kwica umupira wacu kandi bakica n’akazi kacu muri rusange."

Gutsinda uyu mukino byatumye Gasogi United igira amanota 14 ku mwanya wa karindwi naho Gicumbi FC ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota atatu gusa.

Ubwo uyu mukino wari urangiye, umunyezamu wa Gicumbi FC, abakinnyi ba Gicumbi FC basagariye umusifuzi bagaragaza ko batishimiye uko basifuriwe, bitambikwa n’umutoza wabo Banamwana Camarade. Abasifuzi batabawe kandi n’abashinzwe umutekano ku kibuga babaherekeje kugeza mu rwambariro.

Gahunda y’umunsi wa 10 wa Shampiyona

Ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ugushyingo 2019

  • Gasogi United 1-0 Gicumbi FC
  • Sunrise FC 2-4 APR FC
  • Heres FC 3-2 Musanze FC

Ku wa Gatatu, Tariki 27 Ugushyingo, 2019

  • SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
  • Police FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
  • Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h00)

Ku wa Kane, Tariki 28 Ugushyingo, 2019

  • Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
  • Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)
Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Umukino wayobowe n'Umusifuzi Umutoni Aline
Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga
Umutoza wa Gicumbi FC yitambika abakinnyi be ngo bareke gusagarira abasifuzi
Abakinnyi ba Gicumbi FC bagaragaje ko batishimiye uko basifuriwe muri uyu mukino
Ndekwe Felix yishimira igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Umutoza Banamwana Camarade yanenze imisifurire
Gicumbi FC ivuga ko ymwe penaliti ebyiri zirimo n'iyakorewe kuri Bati Bruno
Abashinzwe umutekano ku kibuga ni bo bakuye abasifuzi mu kibuga
Abasifuzi baherekejwe kugera mu rwambariro

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .