Gicumbi FC ya nyuma yahagaritse umutoza wungirije, umukuru ahabwa ihurizo rikomeye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 Ukwakira 2019 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, yahagaritse umutoza wayo wungirije, Banamwana Camarade, ashinjwa kutumvikana n’Umutoza mukuru, Umurundi Nduwantare Jean Marie Vianney.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru yatangiye nabi uyu mwaka mushya w’imikino, itsindwa na Marines FC ibitego 2-0, 1-0 na AS Muhanga ndetse na 3-2 na Police FC.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza wungirije Banamwana Camarade imikino itatu adatoza nyuma yo gusanga afite uruhare mu gutuma ikipe ititwara neza.

Banamwana Camarade wasigaranye ikipe mu mwaka ushize w’imikino nyuma yo kwirukanwa kwa Bizimana Abdu ’Bekeni’, yazaniweho umutoza mukuru w’Umurundi nyuma y’uko adafite ibyangombwa bimwemerera gutoza mu cyiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino.

Umuyobozi wa Gicumbi FC, Urayeneza John yavuze ko bafashe iki cyemezo bashingiye ku byo babwiwe n’abakinnyi bemeje ko harimo kutumvikana kw’abatoza bombi cyane ku bakinnyi basimbura.

Ati” Ntabwo ikipe ihagaze neza mu manota ariko mu mikinire hari ikizamuka, biratanga icyizere. Mu nama yo gusasa inzobe twaraye dukoze, twasanze hari ubwumvikane buke hagati y’abatoza bombi, uwungirije n’umukuru. Byabaye ngombwa ko umwe abisa undi kugira ngo turebe icyo bitanga.”

“Twahisemo ko uwungirije ahagarikwa imikino itatu noneho tukareba uko umukuru yitwara muri iyi mikino. Twamusabye ko yatsindamo ibiri, turaza gusinyana amasezerano yiyemeze ibyo azakora muri iyo mikino.”

Umutoza mukuru Nduwantare Smaili Jean Marie Vianney ukomoka mu Burundi, yasabwe gutsinda nibura imikino ibiri muri itatu bafite imbere.

Gicumbi FC yakirira imikino yayo kuri Stade Mumena mu Mujyi wa Kigali, izagaruka mu kibuga ku Cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, yakira Mukura Victory Sports mbere yo guhura na Kiyovu Sports na Espoir FC.

Iyi kipe imaze iminsi ivugwamo amikoro make, ariko Ubuyobozi bwayo bwizeye ko bizakemuka mu minsi ya vuba.

Umutoza wungirije wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade, yahagaritswe imikino itatu ashinjwa kuvangira umutoza mukuru
Abatoza ba Gicumbi FC, Nduwantare Jean Marie Vianney (iburyo) na Banamwana Camarade begeranye, bivugwa ko batumvikana
Umutoza mukuru wa Gicumbi FC, Nduwantare Jean Marie Vianney yasabwe gutsinda imikino ibiri muri itatu iri imbere
Gicumbi FC yatsinzwe imikino itatu ya shampiyona ibanza, iracyategereje inota rya mbere muri uyu mwaka w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza