Gicumbi FC ya nyuma yahagamye APR FC, umukinnyi wayo akubitwa ashinjwa amarozi (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Ukuboza 2019 saa 07:45
Yasuwe :
0 0

APR FC yananiwe gutsinda Gicumbi FC mu mukino wabimburiye iyindi y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, amakipe yombi anganya igitego 1-1 kuri Stade Mumena, ahavuzwe amarozi ndetse biviramo uwitwa umukinnyi wa Gicumbi FC gukubitwa.

Ni umukino wabanje kuvugwaho byinshi mbere y’uko utangira bitewe n’ibisa n’umunyu abakinnyi ba Gicumbi FC babanje kunyanyagiza mu mazamu yombi yo ku Mumena.

Iyi kipe yo mu Majyaruguru yakirira imikino yayo ku Mumena nyuma y’uko ikibuga cyayo kidakorewe ku gihe byatumye kidakomorerwa gukinirwaho, yafunguye amazamu ku munota wa 14 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Nzitonda Eric nyuma yo gucenga umunyezamu Rwabugiri Umar.

Byabaye ngombwa ko APR FC ikora impinduka ya mbere ku munota wa 21, ubwo Mutsinzi Ange wagize ikibazo cy’ivi, yasimburwaga na Rwabuhihi Aimé Placide.

Ikipe y’Ingabo yakomeje gusatira ibona uburyo bwinshi butandukanye bwashoboraga kuyiha igitego cyo kwishyura ariko abarimo Manzi Thierry, Nshuti Innocent na Bukuru Christophe bananirwa kububyaza umusaruro.

Mu gice cya kabiri, umutoza wa APR FC, Adil Erradi Mohamed, yakoze impinduka ebyiri, Nshuti Innocent aha umwanya Nizeyimana Djuma mu gihe Buteera Andrew yasimbuwe na Mugunga Yves.

Nizeyimana Djuma wafatanyije cyane n’abarimo Omborenga Fitina na Manishimwe Djabel baremye uburyo bwinshi, ariko bagorwa n’umunyezamu Ndayisaba Olivier.

Usengimana Danny wahushije uburyo bwiza ku mupira wagaruwe n’igiti cy’izamu, yikosoye ku munota wa 89, yishyurira APR FC ku mupira yahawe na Nizeyimana Djuma, awutera adahagaritse.

Iminota itandatu yongereweho ariko ikaza kuba umunani bitewe no gutinza umukino kw’abakinnyi ba Gicumbi FC, yose yarangiye APR FC yahigaga igitego cy’intsinzi itakibonye, amakipe yombi agabana amanota.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, APR FC yakomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 28, irusha amanota ane Rayon Sports na Police FC zizisobanura ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2019.

Gicumbi FC yo yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu, irushwa atatu na Heroes FC iyibanziriza.

Kuri uyu mukino kandi Umunya-Ghana uzwi nka Tchabalala yakubiswe n’abantu yavuze ko atamenye nyuma y’uko bamusanze mu rwambariro, aho bamuketseho amarozi ubwo abandi bari mu mukino.

Umutoza Banamwana Camarade yahamije ko ari umukinnyi wa Gicumbi FC ndetse yemeza ko bagiye kwitabaza inzego zibishinzwe nyuma y’uko ahohotewe.

Ati ’’Tchabalala ni umukinnyi waje aje gukinira Gicumbi FC. Ubu aka kanya yari ahari nk’umukinnyi, ariko nta licence (ibyangombwa byo gukina yabonye) kuko hari ibyari bitaraboneka. Kuba yahohotewe turaza kwitabaza inzego zibishinzwe.’’

Camarade yavuze ko ibyakozwe n’abakinnyi mbere y’umukino ari icyemezo cya bo ndetse bishobora kuba ari ugushaka kwica mu mutwe ikipe bari bagiye guhura, yongeraho ko, we akazi ke ari ugutoza gusa.

Gicumbi FC yaherukaga kuvugwaho amarozi ku mukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona yatsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0.

Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda yahagamye APR FC mu mukino waketswemo amarozi. Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje kunyanyagiza ibisa n'umunyu mu mazamu
Abakinnyi ba Gicumbi FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Nizeyimana Djuma akurwaho umupira na Muhumure Omar
Nshuti Innocent ashoreye umupira
Rwigema Yves asimbuka ngo atange umupira Manishimwe Djabel
Umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade yishimira igitego
Mutsinzi Ange yavunitse hakiri kare, asimburwa na Rwabuhihi
Nshuti Innocent ahanganiye umupira na ba myugariro ba Gicumbi FC
Rubankene Walter wa Gicumbi FC ashaka uko atambuka kuri Niyomugabo Claude
Butera na Niyomugabo bashaka uko basubirana umupira
Omborenga Fitina atwara umupira Ndatimana Robert na Nzitonda Eric
Usengimana Danny yatsindiye APR FC igitego cyayihesheje inota rimwe
Mugunga Yves yinjiye mu kibuga asimbuye Nshuti Innocent
Abafana ba APR FC bategereje intsinzi, birangira batayibonye
Umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi yitegereza uko abakinnyi be bitwara
Umutoza wa Gicumbi FC, Banamwana Camarade atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Manishimwe Djabel wa APR FC atanga umupira

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .