Gicumbi FC ntivuga rumwe n’umunyamategeko wavuze ko yananiwe kwishyura ngo TAS yakire ikirego cyayo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Nyakanga 2020 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, avuga ko bizeye gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino nubwo Me Mulindahabi yatangaje ko ikirego iyi kipe yatanganye na Heroes FC cyanze kwakirwa mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS/CAS) kubera kutishyura miliyoni 1 Frw.

Mu mpera za Kamena nibwo ubuyobozi bw’amakipe ya Gicumbi FC na Heroes FC bwitabaje Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS/TAS) burega Komite Nyobozi ya FERWAFA ko yakoze amakosa ubwo yafataga icyemezo cyo kuyamanura mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y’isozwa rya Shampiyona imburagihe kubera Coronavirus.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda ku wa Kane, Me Mulindahi Kabahizi Olivier wiyambajwe n’amakipe yombi ngo abashe kurega muri TAS, yavuze ko yananiwe kwerekana ko yishyuye miliyoni 1 Frw ngo ikirego cyakirwe, bityo azakina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha w’imikino.

Ati “Abakiliya banjye bananiwe kubahiriza ibisabwa mu kirego cyabo muri TAS cyo kwerekana ikimenyetso kigaragaza ko bishyuye miliyoni 1 Frw y’ikirego, bityo TAS ikirego yagitesheje agaciro Heroes FC na Gicumbi FC zizakina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha.”

Ku rundi ruhande ariko, Umunyambanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzumuremyi Antoine, yabwiye IGIHE ko ikirego batanze cyakiriwe ndetse bafite icyizere cyo gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w’imikino dore ko nubwo ikibazo cyabo kitakemurwa na TAS, barenganurwa n’abanyamuryango mu nama y’Inteko Rusange ya FERWAFA cyangwa Komite Nyobozi yayo.

Ati “Yabeshye kuko ari nabyo si we wakagombye kubivuga! Amafaranga yarishyuwe kuko ikirego nticyakwakirwa atishyuwe kandi yemeye ko cyakiwe. Wabonye umuganga ujya kuri radio akavuga ko umurwayi avura atazakira? Nitudakina Icyiciro cya Kabiri se buriya azabyifatamo gute?”

“Turategereje ko turenganurwa kandi birashoboka kuko ikirego cyakiriwe hari n’Inama y’Inteko Rusange itaraterana kandi na Excom [Komite Nyobozi] yaturenganura.”

Ubwo Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2019/20 yasozwaga imburagihe ku wa 22 Gicurasi kubera Coronavirus, Heroes FC na Gicumbi FC zari mu myanya ibiri ya nyuma, byanzurwa ko zizamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko imikino ya playoffs izahuza amakipe umunani yo mu Cyiciro cya Kabiri hagamijwe gushaka abiri asimbura Gicumbi na Heroes FC, izatangira ubwo amarushanwa azaba yongeye gusubukurwa.

Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukumuremyi Antoine (hagati) avuga ko ikirego cyabo cyakiriwe mu Rukiko rwa Siporo ku Isi (TAS) ndetse bizeye gukina Icyiciro cya Mbere mu mwaka utaha w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .