Muri Mata uyu mwaka ni bwo FIFA yatangaje ko yinjiye mu masezerano na Aramco yo kuzaba umuterankunga mu Gikombe cy’Isi cy’Abagabo mu 2026 ndetse n’icy’abagore cya 2027.
Mu Ukwakira, abakinnyi b’abagore 106 bishyize hamwe bandikira FIFA bayisaba ko yahagarika amasezerano ifitanye n’ikigo cy’ubucukuzi bwa petelori muri Arabie Saoudite (Aramco).
Aba bose bagaragaza ko Arabie Saoudite idakwiriye guhabwa ijambo muri aya marushanwa akomeye kuko ikibangamira abagore n’abaryamana bahuje igitsina kandi umupira w’amaguru wagakwiriye kuba uwa bose.
Infantino yasobanuye ko hari inyungu nyinshi iri shyirahamwe rikura mu masezerano nk’aya kandi akagirira inyungu ruhago muri rusange.
Ati “FIFA izashyigikira uburyo bwose bushoboka kugira ngo irusheho kuzamura ibendera ry’umupira w’amaguru ku Isi, ari naho haziramo gusinyana amasezerano n’ibigo bitandukanye. Ibi bituma amashyirahamwe dufite agera kuri 211 arushaho kubaho neza.”
“Kuba [Aramco] izafasha igikorwa cyo ku rwego rwo hejuru nka kiriya, bizadufasha gushyigikira gahunda ziteza imbere umupira w’amaguru uhereye hasi.”
Si ubwa mbere FIFA idashyigikiwe ku masezerano na Arabie Saoudite kuko no mu mwaka ushize wa 2023 yashatse kujya yamamaza ubukerarugendo bw’iki gihugu binyuze muri gahunda ya Visit Saudi, ariko iterwa utwatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!