Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane tariki ya 10 Ukwakira, ni bwo umuryango wa Baldock wasohoye itangazo rivuga ko uyu mukinnyi atakiri muzima.
Kugira ngo hamenyekane iby’urupfu rwe, umugore we yabanje kumubura kuri telefone nk’uko yari asanzwe amubona cyane ko we yari yarasigaye mu Bwongereza, biba ngombwa ko ahamagara nyir’inzu muri Anthens aho yabaga amusaba gukurikirana.
Uwari ucumbikiye Baldock mu nzu ni we wamusanze muri piscine ariko ntihamenyekana ako kanya icyatumye apfa, ndetse n’inzego za polisi muri uyu mujyi zitangira iperereza.
Akiva muri Sheffield United yerekeje muri Panathinaikos yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bugereki, aho yari amaze kuyikinira imikino itatu gusa harimo n’uheruka wayihuje na Olympiacos tariki ya 6 Ukwakira.
Usibye ayo makipe kandi yakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Bugereki mu mikino 12 nubwo iheruka atayikinnye kubera imvune yari afite.
Ibihe by’ingenzi bya George Baldock
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!