Gen. Mubarak yacubije ubushyamirane hagati y’abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 21 Mata 2019 saa 08:14
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba n’Umuyobozi wungirije w’Ikipe ya APR FC, Gen. Mubarak Muganga, yacubije ubushyamirane bwahuje abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC mu mpera z’umukino wahuzaga aya makipe yombi kuri Sitade Amahoro i Remera.

Umukino wa Shampiyona yari igeze ku munsi wa 23 wahuzaga Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade Amahoro i Remera waranzwe n’imvururu zatangiye ubwo Rayon Sports yabonaga igitego ku munota wa kabiri mu minota itatu y’inyongera, nyuma y’uko iminota 90 yari irangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Nyuma y’uko umusifuzi Ishimwe Claude bakunze kwita Cyucyuri atanze penaliti ku munota wa 92, itigeze yishimirwa n’abakinnyi ba APR FC no muri Sitade abafana b’iyi kipe bateye hejuru bagaragaza ko uyu musifuzi yaba afashe icyemezo batavugaho rumwe.

Penaliti yaje guterwa neza na rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong , umunyezamu Kimenyi Yves ntiyakurikira umupira maze abafana ba Gikundiro batangira kwishimira intsinzi.

Mu gihe rutahizamu Sarpong ndetse na myugariro w’iburyo Iradukunda Eric ‘’Radu’’ bakuragamo imyenda yo hejuru bishimira igitego cy’intsinzi, ni nako abafana ba Rayon Sports nabo batangiye gutera amacupa y’ibinyobwa bitandukanye mu gice cyari kirimo bafana ba APR FC maze nabo barabasubiza, ubushyamirane butangira ubwo.

Nyuma y’igitego umupira wakinwe iminota ibiri n’ubwo umutoza wa Rayon Sports Robertinho yasabaga umusifuzi ko yahuha mu ifirimbi akawusoza, ibyo bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bicaye mu ruhande rwa 9 ndetse n’aba APR FC bari bicaye mu 10 ntabyo bigeze babona, kuko bari mu bushyamirane bwanakomeje nyuma y’uko umukino urangiye.

Polisi y’igihugu yahise itabara, maze ibajya hagati igabanya ubushyamirane n’ubwo itakoresheje ingufu , byatumye bamwe mu bafana bayica mu rihumye bagakomeza guterana na bagenzi babo.

Gen. Mubaraka Muganga, Umuyobozi wungirije w’ikipe ya APR FC wari wicaye mu myanya y’icyubahiro , yaje kuhagera maze asaba aba bafana gutuza no kurangwa n’ikinyabupfura mu bimenyetso yakoraga nabo bamuhanze amaso.

Ahagaze hasi iruhande rw’ikibuga cya Stade Amahoro, yahereye ku bafana ba APR FC, akora ibimenyetso bibasaba gutuza bakarekera aho guterana amacupa na vuvuzela n’abafana ba Rayon Sports, mu gihe bari batuje bamaze gucengerwamo n’ubwo butumwa , yakomereje ku bafana ba Rayon Sports nabo ababwira nk’uko yabwiye aba APR FC , maze umwiryane ushira utyo. Nyuma y’aho Polisi yabasohoye hanze umwe kuri umwe kugeza ubwo bose bashize muri Stade.

Nyuma y’intsinzi ya Rayon Sports yahise igira amanota 51, ikaba yahise isatira APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 54 .

Nyuma y'igitego bamwe mu bafana ba Rayon Sports na APR FC bashyamiranye kugeza no ku gufatana mu mashati uducupa tw'ibinyobwa tubaca hejuru
Uducupa twaturutse mu bafana ba Rayon Sports bishimiraga igitego twatewe aba APR FC bamwe baratubasubiza abandi bikinga ku bikuta
Tumwe twavaga mu gice cy'abafana ba APR FC tugana mu kirimo aba Rayon Sports
Uyu mufana wa APR FC yoherezaga icupa ry'amazi mu gice cy'aba Rayon Sports
Uyu yateraga agacupa ka ''Energy Drink'' mu gice cy'abafana ba Rayon Sports
Mu gihe umutoza wa Rayon Sports Robertinho yishimiraga intsinzi ni nako Polisi yafashaga abasifuzi bari bibasiwe n'abakinnyi ba APR FC kuva mu kibuga
Polisi yagerageje kubatatanya n'ubwo ubushyamirane butahise burangira
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bamanutse hasi mu kibuga kwishimana n'abakinnyi bari barangajwe imbere na Michael Sarpong
Visi Perezida wa APR FC, Gen. Mubarak Muganga yahageze maze asaba abafana ba APR FC gutuza no kurangwa n'ikinyabupfura
Yacubije ubushyamiranye akoresheje ibimenyetso gusa
Yatunze urutoki mu gice kirimo abafana ba Rayon Sports abasaba gucisha make maze babona gutuza
N'ubwo atigeze abavugisha kubera urusaku rwabo rwinshi ariko uko yakoraga ibimenyetso ni ko barushagaho kumwegera ari benshi
Nyuma y'ubutumwa yari amaze guha abafana ba APR yakebutse asaba n'aba Rayon Sports kugira ikinyabupfura
Amacupa y'ibinyobwa by'ubwoko butandukanye yari anyanyagiye munsi y'aho abafana bari bahagaze ni ikimenyetso cyahamya ibyahabereye
Bamwe bamanutse baca iruhande rw'urwanbariro maze binjira mu kibuga
Nyuma y'aho abafana ba APR FC batari bafite icyo bishimira batangiye gusohoka muri Sitade
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports bari bicaye mu gice cyabareyemo ubushyamirane bahise bimukira mu gice abakinnyi ba Rayon Sports bari bitegeye maze bakomeza kwishimira intsinzi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza