APR FC yatsinzwe na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza mu majonjora rya mbere rya CAF Champions League wabereye muri Tanzania ku Cyumweru.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rw’abakunzi b’iyi kipe, Gen. Mubarakh yabihanganishije abizeza intsinzi mu mukino wo kwishyura.
Yagize ati “Munyemerere ntangire mbihanganisha ku ntsinzwi y’uyu mugoroba. Icyo mbijeje ni uko ikipe ikigera ino aha, izakosora ahari ngombwa maze izashimishe abakunzi. Intsinzi iwacu ni ngombwa 110% kandi izaba idashidikanywaho.”
APR FC yatangiye urugendo igaruka i Kigali nyuma yo gutsindwa na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza wa CAF Champions League.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama kuri Stade Amahoro. pic.twitter.com/dfHsWEdywk
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 19, 2024
Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, kuri Stade Amahoro.
Muri uyu mwaka, APR FC yashyize imbaraga mu Mikino Nyafurika igura abakinnyi bazi iyi mikino kandi bahenze, mu rwego rwo gushaka uko yahindura amateka mabi ifite yo kutarenga umutaru muri iyi mikino.
Ikipe izasezerera indi hagati ya APR FC na Azam FC izahura n’izava hagati ya Pyramids yo mu Misiri na JKU yo muri Zanzibar.
Icyakora iyi kipe yo mu Misiri yateye intambwe ikomeye igana mu kindi cyiciro kuko yanyagiye JKU ibitego 6-0 mu mukino ubanza wabaye ku Cyumweru.
Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga yihanganishije abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsindwa na Azam FC, abizeza intsinzi mu mukino wo kwishyura. pic.twitter.com/E3Gh4NZrXg
— IGIHE Sports (@IGIHESports) August 18, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!