APR FC kuri ubu iherereye mu gihugu cya Misiri aho igiye gukina umukino wo kwishyura wa CAF Champions League izahuriramo na Pyramids yaho bari banganyirije i Kigali igitego 1-1.
Abicishije ku rubuga rwa X, Umuyobozi w’icyubahiro w’iyi kipe Gen. Mubarakh MK Muganga yasabye abakinnyi ba APR FC kwihagararaho bagakora amateka yo kuba ikipe ya mbere igeze mu matsinda ya CAF Champions League.
Yagize ati “Bakinnyi ba APR F.C, mwatweretse ko muri Intare kandi mushoboye. Inama n’intego ni ya yindi. Mwarahize natwe biba uko, nimuze duhigure Abakunzi b’Inkotanyi barategereje. APR F.C, intsinzi Iteka.”
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko ku gahimbazamusyi k’amadorali ibihumbi 3000 buri mukinnyi yemerewe nibasezerera Pyramids, Gen Mubarakh na we ngo yemeye kongeraho andi ariko amateka akandikwa.
Aha kandi, mbere y’uko umwaka wa Shampiyona utangira Chairman w’ikipe ya APR FC Rtd Col. Richard Karasira yari yemereye Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo ko iyi kipe izagera mu matsinda ya Champions League mu gihe cyose yagurirwa abanyamahanga barindwi baje gutangwaho agera kuri Miliyoni mu madorali.
Ikipe ya APR FC kugeza ubu ntabwo irakura intsinzi mu Barabu, ndetse mu mwaka wa 2004 ubwo yasezereraga Zamalek yo mu Misiri mu cyiciro wagereranya n’iki, yari yatsindiwe mu Misiri 3-2 gusa itsindira i Kigali ibitego 4-1.
Iyi kipe mbere yo guhaguruka mu Rwanda umukinnyi wayo wo hagati Taddeo Lwanga yijeje abafana ko bazakora ibishoboka bagakosora amakosa yakorewe i Kigali, maze bakaba batera intambwe yananiye ababanjirije muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!