Ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, ni bwo Gen Mubarakh yahuye n’abakozi b’iyi kipe barimo abayobozi, abakinnyi ndetse n’abatoza mu rwego rwo kongera kubibutsa intego ndetse n’imyitwarire ibakwiriye.
Gen Mubarakh yabibukije ko ari ikipe y’Ingabo z’u Rwanda kandi uko yari ibayeho mbere bikwiriye kongera bikabaho.
Ati “APR FC ni ikipe y’Ingabo z’Igihugu, ni yo mpamvu yitwa ‘Armée Patriotique Rwandaise’. Iyi kipe ifite uko yabayeho, ni ikipe irangwa n’intsinzi aho ari ho hose. Nta kunganya, nta gutsindwa, twe tubara intsinzi.”
“No gutsinda igitego kimwe burya nta mutekano wacyo uba ufite, kuko isaha ni isaha bakwishyura, murasabwa gutsinda byinshi rero. Ku mukino mwakinnye na Muhazi United nawukurikiye hafi iminota 70 yose, murakina guhanahana ni byiza, ariko muragera imbere y’izamu sinzi uko bihita bibagendekera.”
Gen Mubarakh yavuze ko hari ibigomba gukimuka bikibangamye, ari na byo bituma abafana ba APR FC batagera ku kibuga ku mikino imwe n’imwe.
Ati “Mufite umukoro ku mikino ikurikira wo kwerekana ko mwakosoye ibyo byose tutishimiye kandi mubifitiye ubushobozi. Twabongereyemo amaraso mashya, mbere mwakinaga muri Abanyarwanda gusa, tugera aho tubongereramo bagenzi banyu muri kumwe ubu.”
“Buri wese arahembwa, abona uduhimbazamusyi, ntacyo kwitwaza gihari. Mwerekane ko APR ari yayindi ihorana intsinzi kuko ni byo byaturanze kuva na kera. Abakunzi ba APR FC baza ku kibuga bashaka ibyishimo, ariko ntimuri kubibaha uko bikwiriye. Ni mwe mukwiriye gutuma baza.”
Yabasabye ko impinduka zigomba guhita zitangira kugaragara ku mukino w’Ikirarane cy’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda kizayihuza na Bugesera FC, ku wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!