Mu bakinnyi bakuriye mu Karere ka Gatsibo barimo Manishimwe Djabel wa uherutse muri Al-Quwa Al-Jawiya yo muri Iraq, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Ishimwe Fiston wa Rayon Sports, Hoziyana Kennedy wa Marine FC, Ndayishimiye Celestin wakiniye Amavubi n’abandi.
Nubwo bimeze bityo ariko, aka karere nta kipe kagira ikomeye nk’uko bimeze kuri Kayonza na Nyagatare bigaturiye kuko byo bifite Muhazi United ndetse na Sunrise FC.
Ibi bigaragaza ko aka karere kagakwiye kuba gafite ikipe ugereranyije n’abana bahakurira kandi bagaragaza ko bifuza kuzavamo ibihangange muri ruhago.
Ishimwe Olivier umenyerewe mu itangazamakuru rya siporo akaba anavuka mu Karere ka Gatsibo yateye intambwe ya mbere ashinga irerero rya ‘Gatsibo Football Center’ rihuriyemo n’abana 70 bazatyarizwa gukina ruhago mu gihe cy’ahazaza ndetse bakaba banakora ikipe ihagararira akarere akomokamo.
Uyu yagaragaje ko igitekerezo cyo kwegeranya aba bana cyaturutse ku kuba abari gukina muri Shampiyoina y’u Rwanda kugeza ubu badafite barumuna babo kandi amahirwe yo kubakorera mu ngata ahari.
Ubusanzwe abana bakuriraga mu Karere ka Gatsibo ariko bakaba badafite aho baturutse bigaragara ahubwo ari nko kwishakamo ibisubizo ndetse n’imbaraga zidafite uzitera ingabo mu bitugu.
Ishimwe yavuze ko ubwo hashyizweho ishuri rizwi kandi rizajya riha amahirwe abana bose bizatuma akarere gasubirana izina ryako mu mupira w’amaguru.
Ati “Abana bari basanzwe bakora ku buryo bwa gakondo, nta mikino babona ariko byibuze tuzajya tumenya aho yavuye mu gihe kizaza. Ubu uzajya ubona ko ari ibintu bijyanye n’igihe.”
Mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Gatsibo Football Center, abana bamaze kuyigeramo bakinnye umukino wa gicuti batsinda Gahini Football Academy ibitego 2-1.
Abana 70 bakuwe mu bandi 150 ni abafite hagati y’imyaka 6-16, bakaba bazajya bitoza buri munsi nyuma y’amasomo ndetse no mu minsi y’ibiruhuko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!