00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatete Jimmy n’abandi bakanyujijeho muri ruhago bategerejwe i Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 25 August 2022 saa 10:32
Yasuwe :

Abahoze bakina umupira w’amaguru ku isi, barimo Jimmy Gatete wakanyujijeho mu Rwanda bategerejwe i Kigali mu gikorwa cyiswe’Legends in Rwanda’.

Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abahoze bakina Umupira w’Amaguru, ryatangaje ko abo banyabigwi bazakina igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, bategerejwe mu Rwanda mu Ukwakira uyu mwaka.

Iri shyirahamwe ryateguye igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri Gicurasi 2024 ku nshuro ya mbere.

Tariki 12-14 Ukwakira 2022 hateganyijwe igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa ku rwego rw’Igihugu.

Gatete Jimmy, Khalifou Fidila wahoze ari kapiteni wa Sénégal, Patrick Mboma, Roger Milla, Anthony Baffoe bari mu bategerejwe i Kigali.

Ntabwo ari imikino izaba gusa kuko nyuma hazabaho n’amahuriro agamije kwiga ku iterambere rirambye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane yavuze ko ari amahirwe ku gihugu.

Yagize ati” Ibi bigaragaza icyizere amahanga afitiye igihugu cyacu. Icya kabiri bizadufasha muri gahunda ya Visit Rwanda, kandi azaba ari umwanya wo kuganira ku iterambere mu rusange bitari umupira gusa”.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abahoze bakina umupira w’amaguru, Fred Siewe, yatangaje ko kuba baje mu Rwanda ari inzozi zibaye impamo.

Yagize ati”Ni inzozi zibaye impamo. Twahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyiza gifite umutekano kandi cyakira abantu neza, mu by’ukuri ni ahantu heza ho gutangirira.”

Iki gikombe cy’isi kizakinwa n’abahoze bakina umupira w’amaguru 150, baturutse mu bihugu 40. Bazakina imikino 20 bagabanyije mu makipe umunani.

Gatete Jimmy Abanyarwanda bazongera kumubona mu kibuga
Roger Milla ari mu bategerejwe i Kigali
Patrick Mboma nawe arategerejwe
Habanje gufatwa umunota wo kwibuka Yvan Buravan
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, agera ahabereye ikiganiro n'itangazamakuru
Siewe yatangaje ko bashimishijwe no kuba igikombe cy'abakanyujijeho muri ruhago kigiye kubera mu Rwanda
Abanyamakuru bari bitabiriye ku bwinshi ikiganiro kivuga kuri 'Legends in Rwanda'
U Rwanda rwagaragaje ko rwishimiye kwakira igikombe cy'abakanyujijeho muri ruhago

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .