00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatera Moussa utoza Gorilla FC yakubitiwe mu rwambariro i Nyamirambo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 8 Ukuboza 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Umukino w’ikirarane wahuje Gorilla FC na Rayon Sports FC wabanjirijwe n’imvururu zatewe n’Umutoza Gatera Moussa byavuzwe ko hari ibyo yashakaga kumena mu rwambariro rw’ikipe yari yasuye.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku mugoroba wo ku wa 7 Ukuboza 2022.

Mbere y’uko utangira, Gatera Moussa utoza Gorilla FC ngo yaketsweho gushaka kuroga abakinnyi ba Rayon Sports ariko umwe mu bacunga umutekano b’iyi Kipe ivuka i Nyanza arahagera atangira kumukubita.

Uyu mutoza n’ikipe ye ngo bari bitwaje agacupa gato abakegereye babonaga gasa na kamwe gapfunyikwamo umuti wifashishwa mu koza inka, ibyari birimo ngo ni byo yashakaga kumena aho abakinnyi ba Rayon Sports barimo bitegurira.

Umwe mu bari aho igikorwa cyabereye yavuze ko Gatera akihagera yashatse kubanza kubajijisha asa n’ubatuma umuntu, akimara kuvumburwa ni bwo batangiye kumukubita.

Ati “Mukwiye kubaza uriya mutoza icyo twamukubitiye. Yansanze aho nari ndi arambwira ngo ninjye kumuhamagarira umuntu arashaka kumuvugisha. Nkihindukira nahise mbona ashaka kumena ibintu mu rwambariro rwacu.”

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, nyuma y’umukino na we yabikomojeho avuga ko hari ibikorwaa bitagakwiye kuba bigaragara muri ruhago.

Ati “Iby’uko byagenze nimubibaze Gatera kuko ni we wari uhari. Hari ibintu nibaza ko mu mupira w’amaguru uteye imbere hari aho tutagomba kurenga. Urwambariro rw’ikipe ni urw’ikipe. Wowe utegetswe kujya iwawe aho wateganyirijwe.”

“Ibi bintu bisubiza umupira inyuma ariko sinshobora kubivugaho. Icy’ingenzi ni uko tugomba kuba abanyamwuga. Bikwiye gukosorwa kuko bitesha agaciro umupira w’u Rwanda.”

Uyu mukino warangiye Rayon Sports icyuye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego kimwe cyabonetse na bwo habanje kuvuka amahari, aganisha ku kwikanga amarozi.

Igitego cya Rayon Sports cyinjijwe na Onana Willy Essomba Léandre kuri penaliti. Mbere yo kuyitera uyu Munya-Cameroun yasabye guhindurirwa umupira kugeza n’aho yahawe ikarita y’umuhondo.

Mu gihe umupira wari umaze gushyirwa aho uterekwa, umwe mu bakinnyi ba Gorilla FC wari uvuye ku ntebe y’abasimbura yawuteye awuvana mu kibuga hinjizwamo undi ariko abakinnyi ba Rayon Sports barabyanga.

Byagaragaraga ko umupira yari agiye gukoresha ari uwa Gorilla FC kandi we yifuza gutera uwa Rayon Sports FC. Ndekwe Félix ni we wagiye guhindura uyu mupira ariko na we abanza kubishwanira n’abakinnyi ba Gorilla FC.

Byarangiye umupira wa Rayon Sports bawuteye hanze, Onana atera uwo Gorilla FC yifuzaga ko ukoreshwa ariko birangira uboneje mu izamu.

Umukinnyi wari wagiye ku ntebe y’abasimbura kuvugana n’abatoza byasobanuwe ko yahabwaga ubutumwa ashyira umunyezamu bw’aho Onana akunda gutera penaliti.

Gatera Moussa ntiyigeze agaragara mu kiganiro ngo agire icyo avuga ku makuru yo gukubitwa kwe ahubwo yohereje umwungiriza we, Kalisa François.

Uyu yagize ati “Umutoza yarangije umukino arwaye umutwe.’’

Ku bijyanye n’amarozi yikanzwe bikaviramo Gatera gukubitirwa mu rwambararo, yavuze ko ntacyo abiziho.

Yakomeje ati “Ibyo bintu ntabyo nzi kuko twaje duhitira mu rwambariro. Uwabikubwiye ubwo afite amakuru.’’

Kalisa yavuze ko ibyabaye ubwo haterwaga penaliti ntaho bihuriye n’amarozi. Ati “Iby’uko twabwiye umukinnyi ntaho bihuriye no guhindura umupira, ahubwo twamubwiraga aho Onana atera gusa.”

Gatera yumvikanye muri izi nkuru mu gihe hari hashize iminsi itatu humvikanye amajwi ye avuga ku mitegurire y’imikino. Ijwi ryasakajwe yumvikanamo aganira n’undi muntu amubwira ko KNC [Perezida wa Gasogi United] ngo yishyuye miliyoni 1 Frw kugira ngo atsinde Kiyovu Sports [umukino warangiye ari ibitego 3-1], Espoir FC ayisaba ibihumbi 500 Frw ngo itsinde Sunrise FC na AS Kigali irabibura.

Izindi nkuru wasoma:

  Rayon Sports yatsinze Gorilla FC, ikomeza kuyobora shampiyona (Amafoto)

  Umutoza Gatera Moussa yavuze ku majwi yumvikanyemo asaba ‘komisiyo yo gufasha amakipe kugura imikino’

Umutoza Gatera Moussa yakubitiwe mu rwambariro mbere y'umukino wahuje ikipe ye ya Gorilla FC na Rayon Sports
Willy Onana yabanje kwanga gutera penaliti akoresheje umupira wa Gorilla FC byakekwaga ko warozwe
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko ibintu by'amarozi bigomba kuva mu mupira w'u Rwanda kugira ngo ujye ku rwego rwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .