Ibi byatangajwe na KNC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025.
Gasogi United FC ni imwe mu makipe yatangiye umwaka w’imikino afite intego zo kwitwara neza ikazasoza mu makipe meza, ariko nyuma y’imikino ibanza ya Shampiyona intsinzi zayo zakomeje kuba iyanga kandi yaranongeyemo abakinnyi bashya.
Perezida wa Gasogi United FC asubira mu masezerano yayo, agaragaza ko mu byo bemeranyije na Ghyslain Bienvenue Tchiamas harimo kutazigera atsindwa imikino itatu yikurikiranya.
Nyuma yo kumwihanganira inshuro nyinshi akamara igera ku munani atarabona amanota atatu nta n’igitego na kimwe arinjiza ahubwo atsindwa akananganya, yahagaritswe ku mirimo ye.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko atari we gusa wasezerewe, ahubwo KNC yanahagaritse umunyezamu wa mbere wa Gasogi United FC, Dauda Ibrahima Barelli.
Aba bombi basize Gasogi United FC ku mwanya wa 10 n’amanota 27 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, ndetse yaranasezerewe mu Igikombe cy’Amahoro.
Mbere yo kugera muri Gasogi United FC, Ghyslain Bienvenue Tchiamas yatoje andi makipe nka Gicumbi FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, CS La Mancha, Diables Noirs na Sportif Otoho zo muri Congo Brazzaville.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!