00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yirukanye umutoza n’umunyezamu

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 18 April 2025 saa 07:29
Yasuwe :

Gasogi United yirukanye Umutoza Mukuru, Tchiamas Gyslain Bienvenue n’Umunyezamu wayo Ibrahima Dauda Barelli, nyuma yo kumara imikino umunani yikurikiranya idatsinda.

Ibi byatangajwe na KNC nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Mata 2025.

Gasogi United FC ni imwe mu makipe yatangiye umwaka w’imikino afite intego zo kwitwara neza ikazasoza mu makipe meza, ariko nyuma y’imikino ibanza ya Shampiyona intsinzi zayo zakomeje kuba iyanga kandi yaranongeyemo abakinnyi bashya.

Perezida wa Gasogi United FC asubira mu masezerano yayo, agaragaza ko mu byo bemeranyije na Ghyslain Bienvenue Tchiamas harimo kutazigera atsindwa imikino itatu yikurikiranya.

Nyuma yo kumwihanganira inshuro nyinshi akamara igera ku munani atarabona amanota atatu nta n’igitego na kimwe arinjiza ahubwo atsindwa akananganya, yahagaritswe ku mirimo ye.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko atari we gusa wasezerewe, ahubwo KNC yanahagaritse umunyezamu wa mbere wa Gasogi United FC, Dauda Ibrahima Barelli.

Aba bombi basize Gasogi United FC ku mwanya wa 10 n’amanota 27 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda, ndetse yaranasezerewe mu Igikombe cy’Amahoro.

Mbere yo kugera muri Gasogi United FC, Ghyslain Bienvenue Tchiamas yatoje andi makipe nka Gicumbi FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, CS La Mancha, Diables Noirs na Sportif Otoho zo muri Congo Brazzaville.

Ghyslain Bienvenue Tchiamas yirukanywe umwaka w'imikino utarangiye
Umutoza Ghyslain Bienvenue Tchiamas yari amaze imikino umunani nta ntsinzi
Umunyezamu Ibrahima Dauda Barelli na we yirukanywe muri Gasogi United
Ibrahima Dauda Barelli yari umunyezamu wa mbere wa Gasogi United
Perezida wa Gasogi United FC, KNC, yananiwe kwihanganira umusaruro mubi yirukana umutoza n'umunyezamu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .