Gasogi United yavuze kuri Bola Lobota bivugwa ko azakinira Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bwa Gasogi United buvuga ko rutahizamu w’Umunye-Congo, Bola Lobota Emmanuel ari umukinnyi wayo, nubwo hari amakuru avuga ko azakinira Rayon Sports mu mwaka utaha w’imikino.

Mu cyumweru gishize nibwo Gasogi United yishinganishije muri FERWAFA, ivuga ko Rayon Sports iganiriza umukinnyi wayo Bola Lobota mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ku wa Gatanu, byatangiye kuvugwa ko Rayon Sports yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi uhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse azayikinira mu mwaka utaha w’imikino, ahawe miliyoni 8 Frw.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yirinze kugira byinshi avuga ku igurwa ry’uyu mukinnyi, ariko avuga ko bazi ko nta kipe iramwegukana burundu.

Ati “Ntabwo ari byo, gusa uzamutsindira ni we uzamutwara.”

Umuyobozi wungirije wa Gasogi United, Kayonga Stephen, yemeje ko Bola Lobota Emmanuel ari umukinnyi wayo kuko bafitanye amasezerano.

Ati “Mu buzima buri muntu agira ibyifuzo. Umukinnyi ni uwacu, [Bola Lobota] ni uwa Gasogi United, amasezerano yarayasinye. Ibijyanye n’uriya mukinnyi na AS Maniema byararangiye.”

Bola Lobota ari mu bakinnyi barindwi Gasogi United yatangaje ko yasinyishije kuva umwaka w’imikino wa 2019/20 ushyizweho akadomo mu mpera za Gicurasi.

Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est na Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC.

Abajijwe impamvu nta bakinnyi Gasogi United irarekura, Kayonga yavuze ko bategereje inama z’umutoza Cassa Mbungo André kuko ari we uzababwira abakinnyi azakoresha.

Ati “Turacyabiganiraho, twanze kurekura umukinnyi uwo ari we wese umutoza mushya ataratugira inama kuko ni we ujya mu kibuga twe tugashaka amikoro. Ntabwo twivanga mu bintu.”

Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi wagurishijwe muri Rayon Sports n’umunyezamu Kwizera Olivier wasinyiye Rayon Sports ubuyobozi bwa Gasogi United butabishaka, nibo bakinnyi bamaze gusohoka muri iyi kipe imaze gukina mu Cyiciro cya Mbere umwaka umwe.

Ku wa 23 Kamena nibwo Gasogi United yatangaje ko yasinyishije rutahizamu Bola Lobota Emmanuel
Ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, byavugwaga ko Rayon Sports yumvikanye n'uyu mukinnyi [Bola Lobota] kuri miliyoni 8 Frw, akazayikinira mu maka utaha w'imikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .