Gasogi United yatsinze imikino ibiri yikurikiranya mu cyiciro cya mbere (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 Werurwe 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Ku nshuro yayo ya mbere, Gasogi United yatsinze imikino ibiri yikurikiranya muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere nyuma yo gutsinda Espoir FC igitego 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 22 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatanu.

Gasogi United yaherukaga gutsindira Kiyovu Sports ku Mumena, n’uyu munsi yatangiye umukino iri hejuru, ishaka kwihorera kuri Espoir FC yayitsindiye hakurya y’ishyamba mu mikino ibanza.

Uburyo bwa mbere bukomeye, bwabonetse hakiri kare, Umugande Kikoyu Hassan ananirwa gutsindira Gasogi United ku munota wa kabiri, ku mupira wari uhinduwe na Dusabe Jean Claude mu gihe kandi na Habimana Yves yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yashoreye yasize abakinnyi ba Espoir FC, ukamubana muremure.

Gasogi United yakomeje gushyira igitutu ku bwugarizi bwa Espoir FC, iyi kipe y’i Rusizi itabarwa n’umunyezamu Bihoyiki Kagabo wakuyemo imipira ibiri ikomeye n’undi umwe wagaruriwe ku murongo na Wilondja Jacques.

Iminota ibanza y’igice cya kabiri, yaranzwe no gusatira kwa Espoir FC, ariko Gasogi United ibaca mu rihumye, itsinda igitego ku munota wa 52, umusifuzi wo ku ruhande yerekana ko Habimana Yves yari yaraririye.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, cyatsinzwe na Hassan Kikoyu kuri penaliti, nyuma y’uko yari amaze kugushwa mu rubuga na Uwineza Jean de Dieu ku munota wa 78.

Gutsinda uyu mukino byafashije Gasogi United kugira amanota 28 ku mwanya wa karindwi mu gihe hari andi makipe azakina umunsi wa 22 wa Shampiyona ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.

Ni ku nshuro ya mbere Gasogi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, itsinze imikino ibiri yikurikiranya ya Shampiyona.

Espoir FC yakomeje kuba mu myanya itatu ya nyuma, aho ifite amanota 16 gusa ku mwanya wa 14, inota rimwe hejuru y’umurongo utukura.

Gahunda y’umunsi wa 22 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2020

  • Gasogi United 1-0 Espoir FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2020

  • Heroes FC vs Kiyovu SC (Bugesera Stadium)
  • Gicumbi FC vs Sunrise FC (Gicumbi Stadium)
  • Mukura VS&L vs APR FC (Huye Stadium)
  • Marines FC vs Etincelles FC (Umuganda Stadium)
  • AS Muhanga vs Bugesera FC (Muhanga Stadium)
  • Rayon Sports FC vs Musanze FC (Kigali Stadium)

Ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020

  • Police FC vs AS Kigali (Kigali Stadium)
Abakinnyi ba Espoir FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Gasogi United babanjemo
Umusifuzi Nsabimana Célestin wayoboye umukino, aterera igiceri ubwo hatomborwaga ibibuga
Abakinnyi n'abatoza ba Gasogi United basenga mbere y'umukino
Nkubana Marc agerageza gucenga Buregeya Rodrigue wa Espoir FC
Umugande Hassan Kikoyu hagati y'abakinnyi ba Espoir FC
Ndikumana Trésor na Habimana Yves bashaka uko binjirana abakinnyi ba Espoir FC
Habimana Yves wa Gasogi United ashaka uko acika Wilondja Jacques
Umutoza wa Espoir FC, Saidi Abed Makasi atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Perezida wa Gasogi United, KNC, yahagurukaga kenshi kubera uburyo bw'ibitego ikipe ye yahushaga
Kapiteni wa Gasogi United, Kazindu Bahati Guy, ashoreye umupira
Guy Bukasa utoza Gasogi United, atera imbaraga abakinnyi be

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza