00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yihimuye kuri Gorilla FC, ifata umwanya wa mbere muri Shampiyona

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 07:57
Yasuwe :

Gasogi United yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 ku mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona, ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, ku wa Gatanu, tariki 3 Gashyantare 2023. Ni uwa mbere Gasogi United yatahanyemo amanota atatu yuzuye imbere ya Gorilla FC mu nshuro amakipe yombi amaze guhura.

Gorilla FC yatangiye isatira Gasogi United ndetse abakinnyi bayo bahererekanya umupira neza cyane ariko kureba mu izamu bikomeza kuba ikibazo.

Gasogi United yatangiye kwinjira mu mukino ariko uburyo rutahizamu Ravel Maxwell Djoumekou yabonaga akabupfusha ubusa.

Ku munota wa 30, Sindambiwe Protais yatunguje Umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël ishoti rikomeye ariko aba maso, umupira awushyira muri koruneri.

Johnson Adeaga yahererekanyije iyo koruneri na Duru Mercy, bayihindura imbere y’izamu, Habimana Yves ashyiraho umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 31.

Gorilla FC yagumye gusatira bikomeye ndetse itsinda gitego cya kabiri ariko umusifuzi w’igitambaro avuga ko habayemo kurarira.

Umukino wakomeje gukinirwa hagati mu kibuga, amakipe yombi ahererekanya neza, ibintu byatumaga koruneri ziba nke muri uyu mukino.

Igice cya mbere cyarangiye Gorilla FC iri imbere ya Gasogi United ku gitego 1-0.

Gasogi United yasubiye mu Gice cya Kabiri isatira bikomeye ishaka kwishyura igitego ariko coup franc Malipangou yahawe ayitera hejuru.

Iyi kipe yakomeje gukora impinduka zitandukanye, bidatinze ku munota wa 58 Maxwell Djoumekou yishyura igitego ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Matumele Arnaud ntiyamenya aho umupira unyuze.

Gorillla FC na yo yahise itangira gukora impinduka, Sindambiwe Protais asimburwa na Twizerimana Onesme, iyi kipe yongera kuyobora umukino.

Ku munota wa 64, Nshimiyimana Tharcisse yazamukanye umupira neza, awucomekera Habimana Yves ariko ahusha igitego cyabazwe nyuma yo gusigarana wenyine n’Umunyezamu Cuzuzo ariko umupira awutera hejuru y’izamu.

Uyu musore yahise asimburwa na Bobo Camara wari uje kongera imbaraga mu busatirizi bwa Gorilla FC yashakaga igitego cya kabiri ngo icyure amanota atatu yamenyereye kuri iyi kipe.

Mu minota ya nyuma Gasogi yongeye kuyobora umukino isatira bikomeye ariko inahusha uburyo bwinshi bwabonwaga na Niyongira Danny.

Malipangou yazamukanye umupira yihuta cyane, atungura umunyezamu Mutembele amutera ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira awushyira muri koruneri itagize icyo ibyara.

Uyu musore yongeye guhusha uburyo bukomeye ari wenyine, ku mupira wari uhinduwe neza imbere y’izamu na Bugingo Hakim ku munota wa 84.

Ku munota wa 90 nyuma yo kugerageza uburyo bwinshi ariko bikanga, Malipangou yatsinze igitego cya kabiri cya Gasogi United ku mupira yahinduriwe imbere y’izamu na Bugingo atera ishoti umunyezamu Mutembele ntiyarikurikira.

Nyuma y’iminota ine y’inyongera, Gasogi United yatsinze Gorilla FC bwa mbere mu mateka ibitego 2-1.

Mu mikino ine yaherukaga guhuza amakipe yombi, Gorilla FC yatsinzemo itatu, inganya umwe.

Gasogi United kugeza ubu ni yo yafashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 35 mu gihe iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yagumye ku mwanya 11 n’amanota 22.

Uko imikino y’Umunsi wa 18 iteganyijwe:

Ku wa Gatandatu, tariki 4 Gashyantare 2023

  • AS Kigali vs Police FC [Bugesera Stadium, saa 15:00]
  • Rutsiro FC vs Mukura VS [Umuganda Stadium, saa 15:00]
  • Sunrise FC vs APR FC [Ntagatare Stadium, saa 15:00]

Ku Cyumweru, tariki 5 Gashyantare 2023

  • Rayon Sports Vs Kiyovu Sports [Muhanga Stadium, saa 15:00]
  • Espoir FC vs Bugesera FC [Rusizi Stadium, saa 15:00]
  • Marines FC vs Rwamagana City [Umuganda Stadium, saa 15:00]
  • Musanze FC vs Etincelles FC [Ubworoherane Stadium, saa 15:00]
Abakinnyi Gorilla FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
Malipangou yatsinze igitego cy'intsinzi cyafashije Gasogi United kwicara ku mwanya wa mbere by'agateganyo
Johnson Adeaga ahanganye na Malipangou Christian
Uyu mukino warimo guhangana gukomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .