Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Gashyantare 2025, ni bwo hakinwe umukino uheruka iy’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Gasogi Unitd yakiriye Kiyovu Sports.
Ni umukino wahurije amakipe yombi kuri Kigali Pele Stadium, hari abafana bake cyane, dore ko aya makipe amaze n’igihe adaha ibyishimo abakunzi bayo.
Gasogi United n’ubundi iza hafi ku rutonde rwa Rwanda Premier League, yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Hakizimana Adolphe waherejwe umupira na Hakim Hamiss ku munota wa 20.
Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, Kiyovu Sports FC yishyuye iki gitego ku munota wa 50 gishyizwemo na Chérif Bayo, gusa mu mpera z’umukino ku munota wa 82, Udahemuka Jean de Dieu ashyiramo icy’agashinguracumu cya Gasogi United.
Kiyovu Sports yahise itakaza umukino wa gatatu wikurikiranya mu itangira iyo kwishyura ya Rwanda Premier League, iguma ku mwanya wa nyuma ndetse n’umwenda w’ibitego 19.
Ni mu gihe Gasogi United FC yagize amanota 24 ayishyira ku mwanya wa karindwi, mbere yo guhura na Rayon Sports FC.
Urucaca ruzagorwa no kuva mu murongo utukura w’amakipe agomba kujya mu Cyiciro cya Kabiri, ruzakina na Gorilla FC ku Munsi wa 19 wa Shampiyona.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!