Gasogi United yanganyije na DCMP iri kwitegura imikino Nyafurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 07:37
Yasuwe :
0 0

Umukino mpuzamahanga wa gicuti wahuje Gasogi United na Daring Club Motema Pembe (DCMP) yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu, kuri Stade ya Kigali, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Gasogi United itarinjizwa igitego mu mikino ine ya Shampiyona imaze gukina mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya Mbere, iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atandatu, aho yitegura gusura Mukura Victory Sports ku wa Gatandatu, kuri Stade ya Huye.

Daring Club Motema Pembe yo yanyuze mu Rwanda kugira ngo ihitegurire umukino ubanza w’ijonjora rya nyuma izakirwamo na Gor Mahia FC yo muri Kenya ku Cyumweru, zombi zihataniye kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Gasogi United ni yo yafunguye amazamu mbere ku gitego cyatsinzwe na Muganza Isaac ku munota wa 33 ku mupira yahawe na Kayitaba Jean Bosco.

Byasabye gutegereza umunota wa 74, maze DCMP yishyurirwa na Arsène Loko ku mupira watakajwe na Kapiteni wa Gasogi United, Kazindu Bahati Guy ubwo na we yari awuhawe nabi.

Umutoza wa Gasogi United, Umunye-Congo Guy Bukasa, yari yitabaje abakinnyi biganjemo abatarabonye umwanya uhagije wo gukina mu mikino ine ya Shampiyona iyi kipe imaze gukina mu gihe DCMP yo yakoresheje abakinyi bayo bose bagomba guhura na Gor Mahia.

Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga
Abakinnyi ba DCMP babanje mu kibuga
Ba kapiteni bombi: Twagirimana Fulgence na Gikanji Doxa bifotozanya n'abasifuzi
Gasogi United yahagamye DCMP muri uyu mukino wa gicuti wabereye i Nyamirambo
Muganza Isaac yishimira igitego yatsindiye Gasogi United
Yahise aza gushimirwa n'abarimo Kayitaba Jean Bosco wamuhaye umupira
Umutoza mukuru wa Gasogi United, Guy Bukasa

Amafoto: Gasogi United


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza