Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatatu itegura uyu mukino uzaba ku wa Gatanu saa Moya z’umugoroba muri Kigali Pelé Stadium, aho aya makipe yombi yaherukaga guhura mu gikombe cy’Amahoro, ubwo APR FC yasezereraga Gasogi ku gitego 1-0 mu mikino yombi.
Uburyo uyu mukino wagenze ngo ntabwo byanyuze abo muri Gasogi United, aho ku bwabo iyi kipe ari yo yari bukomeze muri ½ cy’irangiza kuko yatsinze ibitego “byinshi” abasifuzi bakabyanga.
Umuyobozi w’iyi kipe Kakoza Nkuliza Charles yatangaje ko ari byo bahereyeho bavuga ko umukino wo ku wa Gatanu ari umukino wo kwihorera.
Ati: “Turashaka kwihorera kuri APR FC kuko itadusezereye mu gikombe cy’Amahoro ahubwo twakuwemo n’abasifuzi. Dufite ibishoboka byose bizatuma tuyitsinda.”
Kapiteni w’iyi kipe Muderi Akbar uheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, na we yunze mu rya Perezida we KNC avuga ko uko byagenda kose bagomba gutsinda APR FC kuko ari ikipe itabagora.
Yagize ati: “APR FC ni ikipe dushobora muri iyi myaka ishize haba mu mayeri y’umukino n’imbaraga. Twiteguye kuyitsinda ku wa Gatanu.”
Gasogi izakina uno mukino idafite Nshimirimana Marc Govin wahagaritswe burundu muri iyi kipe ndetse na Kabanda Serge bose kubera imyitwarire idahwitse.
Iyi kipe y’umutoza Ghyslain Bienvenue Tchiamas ikaba iza ku mwanya wa cyenda n’amanota 25 mu gihe APR FC bazahura ari iya Kabiri n’amanota 41, amanota abiri inyuma ya Rayon Sports iza ku mwanya wa mbere.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!