Gasogi United yaguze undi rutahizamu w’Umunyarwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Gasogi United yemeje ko yamaze gusinyisha uwari rutahizamu wa Espoir FC, Nkunzimana Sadi, ku masezerano y’imyaka ibiri.

Nkunzimana Sadi nta masezerano yari agifite muri Espoir FC nyuma yo kuyikinira imyaka ibiri yasinye mu mpeshyi ya 2018.

Kuri uyu wa Gatandatu, Gasogi United yatangaje ko “Nkunzimana Sadi yasinye imyaka ibiri.”

Nkunzimana wazamukiye mu mikino y’Umurenge Kagame Cup, yamenyekanye mu 205/16 ubwo yerekezaga muri Gicumbi FC, avuye muri Intare FC.

Yabaye umukinnyi wa karindwi mushya, Gasogi United isinyishije guhera mu mpera za Gicurasi ubwo hasozwaga umwaka w’imikino wa 2019/20.

Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est n’Umunye-Congo Bola Lobota bivugwa ko yamaze kumvikana na Rayon Sports.

Gasogi United iherutse kwemeza Cassa Mbungo André na Kirasa Alain nk’abatoza bayo mu mwaka utaha w’imikino.

Nkunzimana Sadi yasinyiye Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu
Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) na Nkunzimana Sadi ubwo uyu mukinnyi yashyiraga umukono ku masezerano
KNC yerekana Nkunzimana Sadi nk'umukinnyi mushya wa Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .