Gasogi United yaguze rutahizamu watsinze ibitego byinshi mu Burundi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 14 Kanama 2020 saa 12:28
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yemeje ko yasinyije rutahizamu wa Le Messager Ngozi, Iddy Museremu, watsinze ibitego byinshi (19) muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Burundi mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20.

Gasogi United yatangiye gutekereza uyu rutahizamu w’Umurundi nyuma y’uko itakaje Manace Mutatu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, waguzwe na Rayon Sports.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yari amaze iminsi avuga ko iyi kipe yiteguye kuzana rutahizamu ukomeye yise “Intare y’Akanwa Rwabwiga.”

Ibinyujije kuri Twitter, Gasogi United yatangaje ko uyu mukinnyi wari umaze iminsi uvugwa, ari rutahizamu w’Umurundi wakiniraga Le Messager Ngozi.

Iti “Intare y’Akanwa Rwabwiga yamenyekanye ! Iddy Museremu uyoboye abatsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona y’u Burundi inshuro nyinshi. Perezida wa Gasogi United, KNC, amaze kubyemeza.”

Mu kwezi gushize, Iddy Museremu yari yatangaje ko ari mu biganiro na Gasogi United ndetse mu gihe bikunze yiteguye kuza gukina mu Rwanda.

Ati “Amakipe anshaka ni menshi, arimo Gasogi United kandi twaraganiriye, ibiganiro bigeze kure. Ni ikipe yanyeretse ko inshaka.”

Nagera muri Gasogi United, Museremu azaba ari umukinnyi wa cyenda isinyishije nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20, iri ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona.

Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est, Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel na Mazimpaka André wakiniraga Rayon Sports.

Gasogi United izatozwa na Cassa Mbungo André yungirijwe na Kirasa Alain.

Iddy Museremu ni we rutahizamu mushya wari utegerejwe muri Gasogi United

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .