00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasogi United yaguze rutahizamu ukubutse muri Tunisia

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 January 2025 saa 05:33
Yasuwe :

Gasogi United yaguze rutahizamu w’Umunya-Sénégal, Alioune Mbaye watandukanye na Club Africain yo muri Tunisia, ayisinyira kuzayikinira imikino yo kwishyura.

Uyu mukinnyi w’imyaka 22 amaze igihe adakina kuva yatandukana na Club Africain yo muri Tunisia muri Nyakanga 2024. Yagiye muri iyi kipe avuye muri ASC Niarry Tally y’iwayo.

Alioune amaze iminsi mu Rwanda kuko yanakurikiye umukino Gasogi United yatsinzwe na AS Kigali ibitego 2-1 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Agiye gusimbura ASC Niarry Tally iyi kipe iheruka gusezerera kubera umusaruro nkene.

Gasogi United yasoje imikino ibanza ya Shampiyona iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 20.

Alioune Mbaye ashyira umukono ku masezerano
Alioune Mbaye ari kumwe na Perezida wa Gasogi United, KNC
Alioune Mbaye yahawe nimero 10 muri Gasogi United
Alioune Mbaye yanyuze muri Club Africain yo muri Tunisia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .