Aba bakinnyi uko ari batatu bagaragaye ku mukino wa gicuti iyi kipe yatsinzemo Jamusi yo muri Sudani y’epfo igitego 1-0 cyatsinzwe na kapiteni w’iyi kipe Mudeli Akbar.
Myugariro Muhindo Colin wakiniraga Aigle Noir yo mu Burundi ni umwe mu bigaragaje kuri uwo mukino yakinnye nyuma yo gusinyira ikipe ya Gasogi United amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Abandi bakinnyi babiri binjiye muri iyi kipe barimo umugande Kennedy Kirembeka ukina mu kibuga hagati asatira ndetse na myugariro wundi Hamza Mulambozi.
Uretse aba bakinnyi bishya b’ikipe ya Gasogi United, yanagaruye uwahoze ari kizigenza wayo Théodore Yawanendji-Malipangou Christian waraye ageze mu Rwanda ku mugoroba nyuma y’aho ikipe ya FC Darhea yamuguze itubahirije ibyo yasabwaga.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Jamus, Gasogi United irateganya gukina undi mukino umwe yahuriramo na Etincelles mu gihe izahita ikomereza kuri Shampiyona, aho izatangira isura Mukura VS tariki 15 Kanama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!