Gasogi United yabujije Musanze FC kubona agahimbazamusyi yari yemerewe

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 15 Werurwe 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Ikipe ya Musanze FC yari yemerewe agahimbazamusyi kangana n’ibihumbi 100 Frw kuri buri mukinnyi, yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa bituma ibura aya mahirwe yari yagenewe.

Amakipe yombi yahuriye mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda, wakinwe kuri uyu wa 14 Werurwe 2020, ku kibuga cya Stade Ubworoherane i Musanze, umukino wakinwe nta mufana n’umwe uri ku kibuga.

Iki cyemezo cyari cyafashwe ku mpamvu zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronovirus byamaze kumenyekana ko hari umurwayi wayigaragayeho mu Rwanda.

Wari umukino utagaragayemo ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi, aho amahirwe yo kugerageza kwinjiza ibitego yabaye make, ndetse byagaragaraga ko wari ukonje cyane ko nta bafana bari bahari ndetse bamwe bawureberaga mu mashami y’ibiti abandi bahejejwe inyuma ya Stade.

Abakinnyi b’ikipe ya Musanze FC bavuga ko bagerageje amahirwe yo kubona igitego, gusa bikarangira batabigezeho, ibintu byababaje cyane ariko bakanavuga ko batacitse intege ahubwo bagiye gukomeza gutegura imikino iri imbere cyane ko bihaye intego yo kuboneka mu myanya 10 ya mbere.

Umutoza wa Gasogi United, Guy Bukasa, yashimiye cyane abakinnyi be kuko bakoze ibishoboka byose ngo babone igitego n’ubwo byarangiye bakibuze .

Yagize ati "Abakinnyi batanze ibyo bafite byose bagerageza gushaka igitego n’ubwo byaje kurangira batakibonye, ariko bagerageje kandi na Musanze ntabwo ari ikipe isuzuguritse. Ntabwo ducitse intege abakinnyi barakomeza gukora cyane bategure indi mikino isigaye."

Umutoza wa Musanze FC, Ahmed Adel, na we yavuze ko bari biteguye neza uyu mikino gusa bakaba batashimishijwe n’ibiwuvuyemo, ariko atari umwanya wo gucika intege kuri bo.

Yagize ati " Birumvikana ntabwo twishimiye umusaruro dukuye muri uyu mikino, cyane ko twari twawiteguye bihagije n’ubwo hari bamwe mu bakinnyi twakinnye badahari kubera ibibazo bitandukanye, ariko ibi ntibiduca intege turakomeza kwitegura imikino ikurikiraho."

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), we avuga ko kuva bamenye ko Musanze FC yari yabiteguranye imbaraga nyinshi zirimo kwemerera abakinnyi agahimbazamusyi ka miliyoni zisaga 2 Frw, bigaragaza ko bafite ikipe itinyitse, ndetse anashimira Musanze FC yabarokotse kuko bari bafite intego yo kubatsinda ibitego bibiri ku busa.

Uyu mikino wasize ikipe ya Gasogi FC igize amanota 30 ku mwanya wa cyenda, mugihe Musanze FC yagize amanota 27 ku mwanya wa 12.

Ibikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda byabaye bihagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus.

Musanze FC yari yakiriye Gasogi United, zinganya ubusa ku busa mu mukino w'umunsi wa 24 wa Shampiyona
Umukino wabereye mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya coronavirus
Nta mufana wari muri Stade Ubworoherane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza