Gasogi United yabujije Kiyovu Sports gufata umwanya wa gatatu (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Ukwakira 2019 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Igitego cya Herron Berrian Scarla cyatumye Gasogi United ikura inota kuri Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona amakipe yombi yanganyijemo igitego 1-1 kuri uyu wa Kane, iyibuza gufata umwanya wa gatatu.

Imihigo yari yose ku mpande zombi, aho Umuyobozi wa Gasogi United yakiriye uyu mukino ku matara ya Stade ya Kigali, KNC, yari yatangaje ko atazi Kiyovu Sports mu makipe akomeye.

Ku ruhande rw’Urucaca, abakunzi barwo na bo bari bahize kwereka Gasogi United ko ari ikipe ntoya, itaramenya byinshi kuri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Gasogi United yihariye umupira mu gice cya mbere, ariko uburyo butandukanye bwabonywe n’abakinnyi bayo barimo Ndekwe Félix na Kayitaba Bosco, ntibwagira icyo butanga kuko imipira bayiteraga hanze.

Kiyovu Sports yaranzwe n’amakosa menshi mu minota 45 ibanza, yikosoye mu gice cya kabiri, ikina umupira wiganjemo guhererekanya neza no gusatira.

Impinduka zakozwe mu gice cya kabiri ubwo Robert Saba yasimburaga Nizeyimana Jean Claude ‘Rutsiro’, zatanze umusaruro ku munota wa 65, uyu mukinnyi ukomoka muri Ghana, atsindira Kiyovu Sports ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Nyirinkindi Saleh.

Ibyishimo by’Abayovu ntabwo byamaze akanya kuko nyuma y’iminota ine gusa, Gasogi United yishyuriwe na kapiteni wayo, Herron Berrian Scarla ku mupira w’umuterekano wari utewe na Kaneza Augustin .

Kiyovu Sports yakomeje gusatira ishaka igitego cy’intsinzi, ariko iminota 90 irangira itabigezeho.

Kunganya uyu mukino byatumye Gasogi United igira amanota arindwi ku mwanya wa munani mu gihe Kiyovu Sports yagize amanota 11 ku mwanya wa gatandatu, iyanganya na Etincelles FC na Rayon Sports, zizigamye ibitego byinshi kuyirusha.

Mukura Victory Sports ni yo yasoje Umunsi wa Gatandatu iyoboye urutonde n’amanota 14 (n’ibitego umunani), ikurikiwe na APR FC zinganya amanota (yo izigamye ibitego birindwi) mu gihe Police FC ifite amanota 12 ku mwanya wa gatatu.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Gasogi United: Isingizwe Patrick, Kazindu Bahati Guy (c), Kwizera Aimable, Dusabe Claude, Kaneza Augustin, Byumvuhore Trèsor, Bavakure Ndekwe Félix, Herron Berrian, Kayitaba Jean Bosco, Tidiane Koné na Manace Mutatu Mbedi.

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Bonane Janvier (c), Munezero Fiston, Tubane James, Serumogo Ally, Ndahimana Isiaka, Armel Ghislain Djimmoé Onombe, Ndayisaba Hamidou, Nizeyimana Claude, Nyirinkindi Saleh na Onyacha Emmanuel.

Uko amakipe yatsindanye ku Munsi wa Gatandatu wa Shampiyona

Ku wa Kabiri tariki ya 29 Ukwakira 2019

  • Rayon Sports FC 0-0 Etincelles FC
  • Gicumbi FC 2-1 Espoir FC
  • Heroes FC 0-1 Mukura VS
  • Marine FC 1-1 Bugesera FC

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019

  • Police FC 1-1 APR FC
  • Musanze Fc 1-1 Sunrise FC
  • AS Muhanga 0-0 AS Kigali

Ku wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2019

  • Gasogi United 1-1 Kiyovu Sports
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Gasogi United
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Gasogi United yagoye Kiyovu Sports mu gice cya mbere
Munezero Fiston ahagarika umupira wari utewe na rutahizamu wa Gasogi
Manace Mutatu ntiyoroheye Nahimana Isiaq wa Kiyovu Sports
Tubane James ahanganiye umupira na Tidiane Koné
Onyacha Emmanuel acenga Herron Berrian
Hari aho Buruchaga utoza Kiyovu Sports atanyuzwe n'imisifurire
Guy Bukasa utoza Gasogi United, aganira n'umusifuzi wa kane
Abafana ba Kiyovu Sports bari babukereye ndetse n'iyonka....
N'aba Gasogi United bari bahari ku bwinshi
Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye muri koruneri
Abafana ba Kiyovu Sports bishimira igitego babonye muri uyu mukino
Robert Saba yatsinze igitego cyashyize Abayovu mu bicu
Nyirinkindi Saleh ubwo yataraga ishoti umupira ugakora ku kuboko kwa Dusabe Jean Claude
KNC yarebye uyu mukino yicaranye na Ntarindwa Théodore wa Kiyovu Sports
Umuhanzi Tizzo wo muri Active ni umwe mu barebye uyu mukino, akaba umukunzi wa Kiyovu Sports
Guy Bukasa yasabaga abakinnyi gusatira, bagashyira Kiyovu Sports ku gitutu
Umurundi Mugunga Dieudonné 'Buruchaga' utoza Kiyovu Sports, yereka abakinnyi uko bahagarara
Serumogo Ally agerageza kwambura umupira Manace Mutatu

Amafoto: Uwihanganye Hardi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza