Robertinho na Rayon Sports ayoboye mu kibuga, bakoze imyitozo ibanziriza iya nyuma kuri uyu wa Kane bitegura umukino bafitanye na Gasogi United ku wa Gatandatu saa Moya z’ijoro kuri Stade Amahoro. Nyuma y’iyi myitozo, uyu mutoza akaba yatangaje ko bizeye intsinzi.
Yagize ati "Imyiteguro imeze neza twizeye intsinzi ku mukino wo ku wa Gatandatu. Gasogi ni ikipe nto ntabwo ari nka Rayon Sports kuko ntabwo dufite intego zimwe. Bo bazaza baje gushaka amanota atatu gusa mu gihe twe dushaka amanota atatu ariko tukanahatanira igikombe."
Robertinho wanavuze ko uyu mukino wa Gasogi United uzabafasha kwitegura neza uwo bafitanye na APR FC, amagambo ye kandi yaje kwikirizwa na myugariro atoza Bugingo Hakim, watangaje ko ku bwe umukino wa Gasogi nta mpugenge umuteye.
Ati “Ni umukino usanzwe cyane. Gasogi ni ikipe isanzwe itadushyira ku gitutu nk’ikipe nkuru. Umukino wa Rayon Sports, Gasogi United iwufata nk’ukomeye kuri yo, iranawutegura cyane. Gusa ni ngombwa ko tuzawutsinda.”
Undi mukinnyi wa Rayon Sports Niyonzima Olivier Sefu na we yavuze ko uko byagenda kose iyi kipe izatsinda Gasogi United kuri uyu wa Gatandatu asaba abakunzi b’iyi kipe kuzaza kubashyigikira ku bwinshi kuri Stade Amahoro.
Ikipe ya Rayon Sports kuri ubu iza ku mwanya wa 11 n’amanota abiri muri Shampiyona aho yanganyije imikino yombi, ari uwo yahuye n’Amagaju hamwe n’uwa Marines FC.
Izi ntangiriro zitari nziza ariko nta mpungenge ziteye Robertinho uyitoza dore ko yavuze ko nubwo batari babona intsinzi muri Shampiyona ariko bakwiye kwishimira umusaruro bakuye mu mikino ya gicuti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!