Aya makipe yombi ni yo yabimburiye andi mu gukina Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda, ku mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, saa Cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo 2024.
Ni umukino watangiranye igihunga ku makipe yombi kuko amakosa yari menshi mu kibuga hagati no kutagumana umupira cyane kuri buri imwe.
Mu minota 15 Etincelles FC yahise itangira kwinjira mu mukino ndetse ikagerageza kwegeraza no gukinira umupira mu kibuga cy’izamu rya Gasogi United.
Igitego cyinjiye mu izamu ku munota wa 23, ubwo rutahizamu wa Etincelles FC, Robert Mukogotya yakiraga umupira muremure yahawe na Nshimiyimana Abdou, asanga umunyezamu wa Gasogi United, Ibrahima Dauda Baleri ahagaze nabi aramuroba.
Gasogi United yashatse kwishyura igitego ariko birananirana, igice cya mbere gisozwa amakipe yombi agiye mu karuhuko guhabwa inama z’abatoza Etincelles FC iyoboye umukino.
Ku munota wa 73, Gasogi United yabonye koruneri yatewe na Malipangou Christian, mu kavuyo kenshi Syntrick Baloukoulou ananirwa kuwutera neza ngo ujye mu rucundura.
Mu mpera z’umukino ku munota wa 84, Etincelles FC yabonye ikarita y’umutuku yeretswe Sumaila Moro wasunikanye, ariko ntibyagira icyo bitanga kuri Gasogi United FC.
Umukino warangiye Gasogi United itakaje amanota atatu y’uyu mukino, iguma ku mwanya wa gatanu n’amanota 11, mu gihe Etincelles FC yazamutse ikagira arindwi n’umwanya wa 10.
Uyu kandi ni umukino wa gatanu muri itandatu Gasogi United itabashije kuba yakura amanota atatu kuri Etincelles FC, nubwo ariyo yaherukaga gutsinda.
Kugeza ubu urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ruyobowe na Gorilla FC ifite amanota 14, Kiyovu Sports yitegura kwakirwa na Rayon Sports ikaba ari iya nyuma ifite atatu gusa.
Indi mikino ya Shampiyona iteganyijwe
Ku wa Gatandatu
Amagaju FC na Vision FC
Bugesera FC na Musanze FC
Police FC na Rutsiro FC
Rayon Sports na Kiyovu Sports
Ku Cyumweru
Gorilla FC na APR FC
Marine FC na Muhazi United
Mukura VS na AS Kigali
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!