Gasogi United iri gukina icyiciro cya mbere nyuma yo kuzamuka muri uyu mwaka w’imikino, ntizaba ifite abakinnyi bane b’ingenzi bafite ibibazo bitandukanye.
Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi wavunikiye i Rubavu; Umunya-Liberia Herron Berrian; Umunya-Mali Tidiane Koné na Kapiteni Kazindu Bahati Guy na we wagize imvune y’ukuboko, bose ntabwo bazagaragara kuri uyu mukino.
Kubura aba bakinnyi ku mukino azahuramo na APR FC ngo nta mpungenge biteye umutoza Guy Bukasa nk’uko yabitangarije urubuga rwa interineti rw’ikipe.
Ati "Tumaze gukora imyitozo, abakinnyi bahari bameze neza biteguye guhangana n’ikipe ya APR FC. Dufite ikibazo cy’abakinnyi nka Manace, Herron, Guy na Koné batameze neza kubera ibibazo by’uburwayi, ariko tuzakoresha abahari kandi bazitwara neza dore ko Imana yadufashije tugatsinda Heroes bamwe muri bo badahari."
Rutahizamu wa Gasogi United, Kayitaba Jean Bosco, yavuze ko bafata APR FC nk’izindi kipe zose ndetse bizeye kwitwara neza nubwo hari bagenzi babo batazakina.
Ati "Twese abakinnyi tumeze neza, turiteguye kandi cyane, umukino wa APR FC tuwufata nk’indi yose twakinnye, APR FC ni ikipe nk’izindi turayiteguye kandi twizeye kwitwara neza."
APR FC ya mbere n’amanota 28 irakira Gasogi United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 17.
Uko amakipe azahura ku Munsi wa 13 wa Shampiyona
Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019
- APR FC vs Gasogi United (Stade de Kigali)
- Bugesera FC vs Musanze FC (Stade de Bugesera)
- Etincelles FC vs Sunrise FC (Stade Umuganda)
- AS Muhanga vs Kiyovu Sports (Stade de Muhanga)
Ku Cyumweru tariki ya 8 Ukuboza 2019
- AS Kigali vs Gicumbi FC (Stade de Kigali)
- Marines FC vs Espoir FC (Stade Umuganda)
- Police FC vs Mukura VS (Stade de Kigali: 13:00)
- Heroes FC vs Rayon Sports (Stade de Bugesera)

TANGA IGITEKEREZO